Rusizi: Aborozi b’amafi barifuza uruganda rutunganya  ibiryo bya zo

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Bamwe mu borozi b’amafi bo mu Karere ka Rusizi , bavuga ko kuba nta ruganda rutunganya ibiryo byazo, bituma ubworozi bwabo budatera imbere .

Abakora ubu bworozi mu kiyaga cya Kivu,  bibumbiye muri  Koperative FINKOAGICO, Y’abajyaga gukora uburobyi muri Uganda, bo mu Mirenge ya  Nkombo, Nkanka na Gihundwe,  bavuga ko bagaragaza imbogamizi imwe y’uko ibiryo byazo babikura mu zindi ntara bikabageraho bihenze, bityo bifuza ko bakegerezwa uruganda.

Umuyobozi wungirije muri iyi  koperative, Sibomana Darius, avuga ko baramutse bahwe uruganda rutunganya ibiryo by’amafi batera imbere.

Ati”Umusaruro w’amafi umeze neza arunguka gusa  imbogamizi dufite nta soko ry’ ibiryo byazo dufite hafi,  tubivana i Huye bihenze.Tubonye uruganda rubitunganya  mu ntara y’iburengerazuba ubu bworozi bwatera imbere cyane”.

Mubare Bonavanture ni umunyamuryango w’iyi koperative, nawe ashimangira ko mu Karere ka Rusizi hakunze gukorerwa ubu bworozi , bigoye kubona uruganda rutunganya ibiryo bya zo.

Ati”Imbogamizi ituzonze muri Rusizi ntaho wabona ibiryo by’amafi hari n’ubwo yamara icyumweru tutarabona ibyo tuyagaburira”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba  Hon. Dushimimana Lambert yavuze ko ari ikibazo kuba mu Ntara y’Iburengerazuba hakorerwa ubworozi bw’amafi nta biryo byayo.

Yijeje aba borozi ko nk’ubuyobozi badatuje bari gushaka igisubizo .

Ati”Turacyavugana na ba rwiyemezamirimo batuzanire uruganda hafi, mu gihe rutaraboneka, turabanza turebe niba twihutisha gushyiraho uburyo bwo kubika mu gihe dutegereje icyo gisubizo kirambye”.

- Advertisement -

Ubu bworozi iyi koperative yatangiye kubukora muri 2022, ifite abanyamuryango 157.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ RUSIZI