Karongi : Abarenga 1800 bakorewe ihohoterwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibitaro bya Mugonero byashyizeho icyumba gifasha abahohotewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, butangaza ko muri aka Karere, abantu 1855 bakorewe ihohoterwa ,bagannye Isange Stop Center y’Ibitaro by’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bya Mugonero.

Ni imibare y’abagannye iyi Isange Stop Center kuva muri Nyakanga 2023 kugera mu mpera za Mata 2024.

Iyi Isange Stop Center ifasha abakorewe ihohoterwa ritandukanye, yubatswe ku bufatanye bw’Ibitaro by’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bya Mugonero , Akarere ndetse n’Ikigo cy’Ububiligi Gishinzwe Iterambere, Enabel.

Iki kigega cyafashije kubaka icyumba gifashirizwamo abahuye n’ihohoterwa ndetse gitanga n’ibikoresho bitandukanye muri ibi Bitaro.

Imibare igaragaza ko abakorewe ihohoterwa bagiye bazamuka uko imyaka igenda iza bitewe no kumenyekanisha amakuru ku barikorewe nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Muri aka Karere mu mwaka wa 2020 abakorewe ihohoterwa bari 1443 Mu 2021 abahohotewe bageze kuri 1511. Mu 2022 bageze kuri 1629.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, MUKASE Valentine, avuga ko kuba imibare yaragiye izamuka ari uko abaturage basobanukiwe uburenganzira, maze bakamenyesha ihohoterwa.

Meya yagize atiImibare igenda izamuka. Kubera ko abaturage bamaze kumenya ko iyo serivisi ihari ko bayihawa.Ikindi bafite abantu bihariye babitaho, bafite umwanya wo kubumva, baba bafite umwanya wo gukurikirana ibibazo baba bagize. Ibyo byatumye bitabira kujya kwa muganga .”

Ikindi kiza ni uko  hamwe n’uyu mushinga(Enabel) hari ubwunganizi bwagiye butangwa. Umuturage wagize ihohoterwa, hari uburyo yitabwaho,afashwamo kugira ngo abashe kwegera za serivisi zo kwa muganga,abaturage bamenye ko serivisi ihari, barakanguka.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ibitaro byAbadivantisi b’Umunsi wa Karindwi bya Mugonero, Dr Mutagoma Mwumvaneza, nawe ashimangira ko kuba imibare yaragiye yiyongera ari uko abantu bagiye batanga amakuru.

Ati “Ni byo koko tubona bigenda byiyongera, mu 2018 twabona umuntu wahohotewe nk’umwe mu minsi ibiri. Ukwezi kwarangiraga dufite nka 15 ariko byikubye kabiri no kurenza. Ndakeka ko abantu bagiye basobanukirwa, kuruta uko ubugome bwiyongereye.”

Dr Mutagoma avuga ko iyi Isange Stop Center bubakiwe yafashije abantu kuko batagikora urugendo.

Ati “Serivisi yegereye abaturage yose irafasha, ifasha kuvuna amaguru y’abo bantu bahawe iyo serivisi( kutagenda kure). Iyo serivisi yegereye abantu, hari ibibazo byinshi biba bikemutse. Wishyura macye, uvurwa ku gihe.”

Ibitaro by’Abadivantiisi b’umunsi wa Karindwi bya Mugonero , bisobanura ko mu bahohotewe kuva muri Mutarama – Werurwe 2024 bari  abantu 87  .

Muri aya mezi atatu igitsinagore bari 73.  Ni mu gihe abagabo ari 14. Muri aba 73, abagore 47 .

Abakobwa ni 15( bafite imyaka kuva 14-17) . Ni mu gihe abana bari 12 bari bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu bagabo 14 bakorewe ihohoterwa, Batandatu  bari hejuru y’imyaka 18.

UMUSEKE.RW