Espoir yajyanywe mu Cyiciro cya Gatatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi yamanuwe mu Cyiciro cya Gatatu izira gukinisha umukinnyi, Watanga Christian Milembe utari ufite ibyangombwa.

Nyuma y’aho AS Muhanga itangiye ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irega Espoir gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa mpimbano, ku itariki 20 Gicurasi, FERWAFA yatangaje ko Komisiyo y’amarushanwa yasuzumye igasanga umukinnyi wa Espoir Christian Watanga Milembe adafite icyagombwa gitangwa na FERWAFA kimwemerera  gukina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Ibyo byatumye hafatwa umwanzuro w’uko Espoir ikurwaho  amanota atatu mu mikino yose uyu mukinnyi yagaragayemo uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Ibi kandi, byanatumye Espoir ikurwa mu mikino ya Kamarampaka (playoffs) yo gushaka amakipe abiri azamuka mu Cyiciro cya Mbere, isimbuzwa AS Muhanga.

Kuri ubu, Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwandikiye  Espoir ibaruwa buyimenyesha ko ikuweho amanota 50, ahwanye n’imikino 16 batsinze igihe Watanga yari mu kibuga, ndetse n’indi ibiri banganyije.

Uku gukurwaho amanota kwatumye ihita isigarana amanota arindwi yonyine, ihita imanuka mu Cyiciro cya Gatatu kuko Impessa yari iya nyuma ku rutonde yari ifite amanota 16.

Imikino yo kwishyura ya Kamarampaka yo gushaka amakipe azamuka mu Cyiciro cya Mbere, irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024.

As Muhanga yakira Vision, mu gihe Rutsiro izakira Intare ku Cyumweru, tariki ya 2 Kamena. Imikino ibanza yasize Vision ari iya mbere ku rutonde n’amanota icyenda, Rutsiro ikaba iya kabiri n’amanota ane, As Muhanga yasimbuye Espoir ikaba iya gatatu n’amanota atatu, mu gihe Intare ari iza nyuma n’inota rimwe.

Espoir FC yakuweho amanota 50 biyijyana mu Cyiciro cya Gatatu

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -