Rwanda Premier League yashyize igorora Abanyamakuru b’Imikino

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), bugiye guhemba Abanyamakuru b’imikino bahize abandi mu mwaka w’imikino ushize 2023/2024.

Nyuma y’uko umwaka w’imikino urangiye, Rwanda Premier League yahise ikurikizaho igikorwa cyo gutegura abazahembwa barimo abakinnyi, abatoza, abasifuzi.

Uretse aba kandi, Rwanda Premier League yasanze no gushimira Abanyamakuru b’imikino, ari ingenzi kuko ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu igenda neza rya ruhago y’u Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa n’abanyamakuru b’imikino ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024.

Hatangajwe ibyiciro bitanu birimo Abanyamakuru b’Imikino bazahembwa bitewe n’abazabasha kuza imbere.

Hari icyiciro cy’umunyamakuru w’umwaka w’umugabo. Aha harimo Sam Karenzi (FINE FM), Reagan Rugaju (RBA), Niyibizi Aimée (FINE FM), Hitimana Claude (Radio10), Kayishema Thierry (RBA), Rugangura Axel (RBA) na Imfurayacu Jean Luc (B&B Kigali FM).

Hari kandi icyiciro cy’umunyamakuru w’umwaka w’Umugore. Aha harimo Rigoga Ruth (RBA), Uwimana Clarisse (B&B Kigali FM) na Ishimwe Adelaide (Radio10).

Hazahembwa ikiganiro cya Radio cyabaye cyiza kurusha ibindi. Harimo Urubuga rw’Imikino (Radio Rwanda), Urukiko rw’Imikino (Radio10), Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino (FINE FM) na Sports Plateau (B&B Kigali FM).

Hazahembwa ikiganiro cya televiziyo cyabaye cyiza mu 2024. Aha harimo Kick-Off (RBA), Bench ya Siporo (ISIBO TV), Zoom Sports (TV 10) na I-Sports (ISHUSHO TV).

- Advertisement -

Hazahembwa kandi ikinyamakuru cyandika cyahize ibindi mu 2024. Mu bizavamo icyahize ibindi, harimo IGIHE, Inyarwanda, Isimbi, Rwandamagazine na The New Times.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Hadji Yussuf Mudaheranwa uyobora RPL, yavuze ko abanyamakuru b’imikino batekerejweho kuko ari abantu b’ingenzi cyane mu rugendo rwo guteza imbere ruhago y’u Rwanda.

Ibi bihembo bizatangwa tariki ya 15 Kamena muri Serena Hotel, ari na bwo hazahembwa abakinnyi bitwaye neza muri 2023/2024.

Ibi byose bibaye, nyuma y’aho Rwanda Premier League isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Gorilla Games y’imyaka itatu, yo kuzajya ihemba abitwaye neza buri kwezi na buri mwaka.

Reagan Rugaju na Niyibizi Aimée bari mu bazatoranywamo umunyamakuru mwiza w’umwaka
Umuyobozi wa RPL, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko Abanyamakuru b’imikino ari abantu b’ingenzi cyane
Gorilla Games ifite uruhare muri ibi bihembo
Hitimana Claude wa Radio10, ari mu bazavamo umunyamakuru w’umwaka

UMUSEKE.RW