Julien Mette yateguje Aba-Rayons impinduka zikomeye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko yizeye ko mu bakinnyi be hari uzakora nk’ibya Zidane mu mukino w’”Umuhuro mu Amahoro” bazakinamo na APR FC ku wa Gatandatu.

Uyu Mufaransa utoza Gikundiro yabitangaje ku mugoroba ko ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena 2024, nyuma y’imyitozo ya mbere itegura umukino wa gicuti bazakinamo na APR FC ku wa Gatandatu.

Mbere na mbere yatangaje ko yatunguwe n’urwego yasanze abakinnyi be bariho kuko yari yiteze ko urwego rwabo rw’imikinire rwamanutse muri icyi gihe nta mikino ya Shampiyona ihari, ariko ko yasanze bari hejuru.

Julien Mette yavuze ko muri uyu mukino bazifashisha abakinnyi bato ndetse n’abari mu igeragezwa kuko ari bo bafite.

Ati “Ku wa Gatandatu tuzakinisha abakinnyi batoya rwose kubera ko tutari twasoza kugura abakinnyi kandi abandi bakaba bakiri mu biganiro byo kongera amasezerano. Dufite n’abandi bakinnyi bari mu igeragezwa n’abato, ari na bo Rayon Sports izaba ishingiyeho uyu mwaka.”

Julien Mette kandi yavuze ko nta gitutu uyu mukino umuteye kuko umuhitishijemo kuwutsindwa agatwara shampiyona, ari byo yahitamo.

Yavuze ko ari amahirwe meza yo kwigaragaza kw’abakinnyi bato ndetse ko yizeye ko hari uw’uzatsinda igitego nk’icyo Zidane yatsinze bataha ‘Stade de France’

Ati “Ni amahirwe yo kwerekana icyo bashoboye. Nk’uko wabivuze [umunyamakuru] Stade izaba yuzuye, rero bagomba kwigaragaza. Ndibuka Zidane, ubwo twatahaga ‘Stade de France’ yatsinze igitego cy’agatangaza. Abafaransa bose bibuka icyo gitego gitangaje yatsinze. Ndizera ko umwe muri bo [abakinnyi ba Rayon Sports] azatsinda igitego nk’icyo.”

Igitego Umutoza Mette yavugaga ni icyo Zinedine Zidane yatsindiye Ubufaransa batsinda Espagne mu mukino wa gicuti wo gutaha Stade nkuru y’Ubufaransa (Stade de France) yakira abantu 81,338, tariki ya 28 Mutarama 1998.

- Advertisement -

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo mu Nzove yitegura umukino wa gicuti bazakinamo na APR FC mu gusogongera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu  mbere yo kuyitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.

Mu bakinnyi 26 bakoze imyitozo  ya Rayon Sports ku munsi w’ejo hashize, barimo Umunyezamu Khadim N’diaye, Myugariro Nsabimana Aimable na Eric Ngendahimana bose bashoje amasezerano.

Aba kandi biyongeraho amasura mashya arimo Abarundi babiri, Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize, ndetse n’abandi bakinnyi bari mu igeragezwa barimo Umunyezamu Jackson Lunanga wakiniraga Dauphins Noir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Julien Mette yizeye ko hari umukinnyi uzamubera Zidane ku mukino wa mukeba

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW