“Grammy Awards” yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Recording Academy isazwe itegura ibihembo bya “Grammy Awards” yinjiye mu masezerano y’imikoranire n’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Mu myaka ibiri ishize nibwo amakuru yatangiye gucaracara ko abategura ibihembo bya Grammy Awards batangiye kuzenguruka mu bihugu bya Afurika bagamije kureba ko bakwagurira ibikorwa byabo kuri uwo mugabane.

Mu mpera za 2022 Umuyobozi Mukuru wa Grammy Awards, Harvey Mason Jr, yari i Kigali aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya GUBA (Grow, Unite, Build Africa) byari bitanzwe ku nshuro ya 13.

Ni mu gihe muri uyu mwaka umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itangazo ryasohowe na Recording Academy ku wa 11 Kamena 2024, rivuga ko binjiye mu bufantanye n’ u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bugamije kwagura ibikorwa byayo byo gushyigikira abahanzi ku Isi yose.

Harvey Mason uyobora Recording Academy avuga ko ibi bishimishije kuko umuziki ari kimwe mu mutungo kamere ukomeye w’ikiremwamuntu.

Ati “ Ni ibintu byumvikana ko abantu bashaka gukora umuziki bagomba kuba bafite ubufasha, ubushobozi n’amahirwe, hatitawe aho baturuka.”

Perezida wa Recording Academy, Panos Panay, yavuze ko barajwe inshinga no gushyigikira abakora umuziki ku Isi yose.

Ku ruhande rw’ u Rwanda, Francis Gatare, uyobora RDB yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iyi ntumbero yo guhuza ibitekerezo by’ubuhanzi ku mugabane wa Afurika.

- Advertisement -

Ati “Mu guteza imbere urubuga rw’ubuhanzi, ntitwishimira gusa ubuhanzi bwacu ahubwo tunashyiraho inzira iganisha ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Ibihembo bya Grammy bitegurwa na Recording Academy bikaba bimaze gutangwa inshuro ya 66 bishimira abaririmbyi bo mu Isi.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW