Ab’i Kayumba bakomeye kuri Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Bahamya ko Kagame yabagejeje ku majyambere

Abatuye Akagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera, bahamya ko bose biteguye kuzatora Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakakanga 2024, kuko aribwo buryo bwo kumwitura ibyo yabakoreye.

Ibi babishimangiye ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2024 , ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kayumba bateraniye ku Kibuga cya Gatare mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame n’Abadepite ba FPR Inkotanyi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi n’abayobozi batandukanye baje gushyigikira Umukandinda Paul Kagame n’Abadepite ba FPR Inkotanyi.

Kayirangwa Natoliya wo mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Kayumba Murenge wa Nyamata yabwiye UMUSEKE ko bari kwishimira ibyiza byagezweho bakesha Kagame.

Ati “ Rero kwamamaza Umuryango FPR-Inkotanyi birivugira hagendewe ku byagezweho mu cyiciro cy’imibereho myiza, ubukungu ndetse hakazamo umutekano. Twahawe imihanda, amavuriro n’ibindi byinshi ntarondora.”

Uyu mubyeyi avuga ko ashimira Paul Kagame kuko yamuruhuye umutima ubwo yahungukaga akisanga mu bihuru nyuma akaza gutuzwa aheza

Ati “Ubwo ntatoye Kagame wankuye mu buhunzi natora nde ? Niwe mubyeyi nzi nta w’undi nkeneye ,akunda Abanyarwanda atarobanuye, Imana izajye imuturindira iteka.”

Nshiyimana Patrice nawe ahamya ko Kagame yababereye indashyikirwa mu buzima bwabo, ko kubera ibyiza ntagereranywa yabagejejeho bazamutora 100%.

Ati “Ntawe bahiganwa, kwamamaza Kagame ni urucabana kuko twamutoye kuva na kera mu mitima yacu ndetse yewe n’umwana w’igitambambuga akura aririmba Paul Kagame, abigereranya nawe ahubwo nibatuze kuko nta wundi atari we dukeneye kuko intego ni ku gipfusi.”

- Advertisement -

Mutsinzikazi Sarah wo mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu buhamya bwe yashimangiye kwamamaza Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ari uko adahwema kubageza ku byiza byinshi bitandukanye by’umwihariko bamushimira ko yashyize umugore ku isonga.

Ati“Mu iterambere umugore uyu munsi dufite ijambo nta rwego na rumwe wabona rutarimo umugore mu miyoborere myiza usanga abagore bari mu nzego zose mu bikorwa bigamije kubateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.”

Avuga ko mu iterambere muri rusange ry’Abaturarwanda, Akarere ka bugesera kahawe umuhanda wa kaburimbo aho kera bagenda akavumbi kabarenze.

Muri aka Kagari ka Kayumba ngo hari hasanzwe hari ikibazo cy’ibura ry’amazi aho ngo mbere habaga amavomo rusange mbarwa yahurirwagaho n’abaturage benshi, ariko ubu abaturage bafite amazi mu ngo zabo, ko nta muturage ukirangwa n’umwanda.

Munyaburanga John, Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandinda wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ku mwanya wa Perezida mu Kagari ka Kayumba, yavuze ko iki gikorwa cyo kwamamaza bagikoze kubera ibyiza byinshi yabakoreye n’aho yabakuye kuri ubu bakora bafite umutekano ntacyo bikanga.

Ati“Turashima FPR Inkotanyi yabohoye Igihugu, tukaba tugeze uyu munsi tubasha kwishimira ibyiza tugezeho kandi dukomeza kuba twagera no ku bindi byisumbuyeho.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kayumba bubakiye imiryango 22 itishoboye itaragiraga aho ikinga umusaya, hari kandi n’ikindi kibanza bahawe bagiye kubaka muri iyi minsi.

Hari kandi n’imihanda y’imigenderano yahanzwe ngo ibyo byose byakozwe n’ubushake by’Abanyamuryango nk’uko biri mu ndangagaciro zibyo umuryango wa FPR Inkotanyi ubatoza.

Abaturage bacinye akadiho bishimira ibyo bagejejweho na Kagame

Gahunda ni ku gipfunsi

Bahamya ko Kagame yabagejeje ku majyambere

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW i Bugesera