Abatuye n’Abakorera mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, barishimira ibyiza bagejejweho na Perezida Paul Kagame ndetse na FPR-Inkotanyi bakavuga ko kumwitura byiza ari ukuzamutora 100%.
Ibi babishimangiye ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye bari bateraniye kuri Stade ya IPRC Kicukiro mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida n’Abadepite b’uyu Muryango.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi n’abayobozi batandukanye baje gushyigikira Umukandinda Paul Kagame n’Abadepite ba FPR Inkotanyi.
Mu butumwa aba baturage bageneye abakandida ku mwanya w’Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza, babasabye ko bajya kubashimira Paul Kagame ndetse kandi bamusezeranya ko itariki itinze kugera maze bagatora ku gipfunsi.
Nyirandoriyobijya Marie Chantal utuye mu Mudugudu w’Indacyemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye yabwiye UMUSEKE ko bari kwishimira ibyiza byagezweho bakesha Kagame.
Ati“Twishimira ibikorwaremezo bitandukanye twagejejweho na Perezida Paul Kagame by’umwihariko Abanyarwanda dufite umutekano usesuye ndetse n’imibereho myiza ugereranyije no mu bindi bihugu by’Amahanga.”
Mukeshimana Immaculee yavuze ko ashimira Paul Kagame wamuhaye mituweli, akanamurinda guhora akubitwa n’umugabo, kuri ubu umugore na we akaba afite ijambo ndetse abana be bakaba barize nta n’igiceri cya 5Frw bishyujwe.
Ati ” Rero kwamamaza Umuryango FPR-Inkotanyi birivugira hagendewe ku byagezweho mu cyiciro cy’imibereho myiza, ubukungu ndetse hakazamo umutekano. Twahawe imihanda, amavuriro n’ibindi byinshi ntarondora.”
Ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Kagame n’umuryango wa FPR Inkotanyi byashimangiwe kandi na Musabyimana Claudine wavuze ko byamukuye mu bwigunge n’imibereho mibi.
- Advertisement -
Yagize ati“Yatuvanye ahantu habi cyane mu bwigunge bwaterwaga n’imibereho mibi, aduha gira Inka n’umutekano ni wose.”
Yongeraho ko “itariki 15 Nyakanga uzaba ari umunsi w’imbonekarimwe, inkoko niyo ngoma tuzaba twabukereye kumuha impano twamuhishiye.”
Nyirinkwaya Malick, Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandinda wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ku mwanya wa Perezida mu Murenge wa Niboye, yavuze ko bishimira ibikorwa by’Umuryango wa FPR-INKOTANYI aho umuturage ari ku isonga.
Ati”Turishimira ibikorwaremezo bitandukanye Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’Umukandida wacu Paul Kagame batugejejeho, abana bacu bose bafite imyaka yo kwiga bariga nta mwana unanirwa kujya ku ishuri.”
Yakomeje agira ati “Turishimira kandi ibikorwa by’uyu muryango cyane Chairman Paul Kagame ashyira umuturage ku isonga bigatuma twese dukora dutekanye. Ubu uyu Murenge umaze guhinduka uw’ubucuruzi.”
Uyu Murenge wa Niboye ugizwe n’Utugari dutatu ari two Nyakabanda, Gatare na Niboye.
Buri Kagari kubatse ibiro bigezweho ku nkunga ya Leta ariko 90% yagizwemo uruhare n’abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi, hubatswe kandi n’imihanda ikikije mu makaritsiye ku kigero cya 50%.
DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW/ Kicukiro