Abanyarwanda batumiwe mu muhango wo kurahiza Perezida Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubwo Perezida Kagame yarahiraga kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017

Guverinoma y’u Rwanda yatumiye Abanyarwanda mu muhango wo kurahiza Perezida Paul Kagame uheruka gutorwa .

Paul Kagame agiye kurahiririra kuyobora igihugu muri manda ye ya kane y’imyaka itanu, nyuma yo kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda.

Ni umuhango uzaba ku cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024 kuri sitade Amahoro, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%

Manda ya mbere y’imyaka irindwi yabaye mu mwaka wa 2003. Yongeye gutorwa muri 2010 no muri 2017,hose agirirwa icyizere n’Abanyarwanda ku majwi  ari hejuru ya 90 % .

Ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.”

Azarahirira imbere ya Dr Faustin Nteziryayo, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga aho aho ukuboko kwe kw’imoso kazaba gufashe ibendera ry’igihugu ndetse azamure ukw’iburyo .

Mu ndahiro, Kagame aziyemeza ibintu bitandukanye birimo; kutazahemukira u Rwanda, gukurikiza no kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko, gukorana umurava imirimo ashinzwe, guharanira amahoro n’ubusigire bw’igihugu, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kutazigera akoresha ububasha azaba ahawe mu nyungu ze bwite no guharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Perezida Paul Kagame  ashimirwa ku kuba yarateje imbere igihugu muri izi manda asoje ku buryo bitangarirwa n’amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amajwi ya burundu yatangajwe ku wa 22 Nyakanga 2024, mu matora yabaye ku wa 15-16  Nyakanga 2024,  agaragaza ko Paul Kagame ari we watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere aho yagize 99,18%.

- Advertisement -

Dr Frank Habineza yagize 0, 50% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0, 32%.

UMUSEKE.RW