Muhanga: Umuganura wahuriranye no kwishimira ibyagezweho

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Hatashywe ibiro by'Umurenge byuzuye bitwaye arenga miliyoni 60 Frw

Ubwo bizihizaga Umunsi w’Umuganura, abaturage n’Inzego zitandukanye  z’Akarere zishimiye ibyagezweho mu gihe cy’Umwaka, bataha inyubako nshya y’Umurenge yuzuye itwaye arenga miliyoni 600frw .

Umuhango wo kwizihiza Umunsi ngarukamwaka w’Umuganura wabanjirijwe no gutaha inyubako Nshya  y’Umurenge wa Nyamabuye yuzuye itwaye arenga miliyoni 600frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye abaturage ko mu byo bishimira cyane harimo kuba Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yarasuye abatuye aka Karere inshuro ebyeri mu mwaka wa 2023 na 2024.

Kayitare avuga ko  muri izo ngendo zose Inama yatanze zijyanye no korohereza ishoramari ubwo yatahaga uruganda rwa sima, bazakiriye neza, ndetse agaruka aje kwiyamamaza.

Avuga ko mu bindi bishimira harimo ibyumba by’amashuri 82, Ibitaro bya Kabgayi ababyeyi babyariramo, n’ibindi birenga 70 babashije kuvugurura.

Kayitare yongeyeho ko hari Imiryango 14000 yahawe amashanyarazi igera ku 8000 yegerezwa amazi meza.

Ati “Muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imali twatuje Imiryango 131 tuyitandukanya  no kubunza akarago.”

Meya avuga kandi ko hari ibiraro bine   byo mu kirere bubatse n’ibyo ku butaka bitatu byorohereje abaturage ingendo n’ubuhahirane.

Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko hari abaturage 7000 bahawe akazi mu cyanya cy’inganda, abagera kuri 700 bari bahatuye babona ingurane y’imitungo yabo bari bahafite.

- Advertisement -

Menyeyaho Permanence watanze ubuhamya bw’ibyo amaze kugeraho ahereye ku gishoro gikeya.

Ati “Umwuga w’ubudozi nkora watumye yishyurira abana be amafaranga y’ishuri yubaka n’inzu nziza muri uyu Mujyi wa Muhanga.”

Akomeza agira ati “Banki y’uRwanda itsura Amajyambere yemeye kumpa miliyoni 20 mpitamo ko mbanza gufata miliyoni 10frw.”

Mu yindi mishinga  abari muri uyu muhango bishimira n’imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 6 yubatswe muri uyu Mujyi.

yi nyubako y’Umurenge wa Nyamabuye yuzuye itwaye arenga miliyoni 600frw
Abayobozi n’abaturage bifatanije gutaha Inyubako Nshyashya y’Umurenge
Umuhango wo kwizihiza Umunsi ngarukamwaka w’Umuganura wabanjirijwe no gutaha inyubako Nshyashya y’Umurenge wa Nyamabuye
Muri iki gikorwa cy’Umuganura Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye abana amata n’ibiryo biteguye mu buryo bwa Kinyarwanda.

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga