Azam yatsinze Rayon Sports ibishya “Rayon Day” [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino wa gicuti wahujwe n’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day”, ikipe ya Azam FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, Aba-Rayons bataha bimyoza.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze ibirori byo kwerekana abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25. Nyuma y’ibi birori bimaze kuba ngarukamwaka kuri Gikundiro, hahise haba umukino wa gicuti wayihuje na Azam FC yo muri Tanzania.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium, watangiye Saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro [18h30], ureba n’abakunzi ba ruhago ariko bari biganjemo aba Rayon Iyi Stade yari yakubise yuzuye. Aba-Rayons bari mu byishimo bidasanzwe byo kumurikirwa abakinnyi Murera izifashisha muri uyu mwaka, barimo Haruna Niyonzima wayigarutsemo.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ari yo igerageza gusatira ndetse ku munora wa 17 yashoboraga kubona igitego cya Charles Bbaale ariko umupira yateresheje umutwe uca ku ruhande rw’izamu.

Azam FC yagaragaraga nk’iyifashe ahubwo ikajya itegereza Murera, uwo ibashije kwaka, na yo yageregezaga kuwugamana biciye ku basore barimo Faisal Salum uzwi nka Feitoto.

Iyi kipe yaturutse i Dar Es Salaam si kenshi yageze ku izamu rya Rayon Sports mu minota 45 y’igice cya mbere ndetse igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Buri kipe yagarutse mu gice cya kabiri idashaka kwemerera ngenzi ya yo ko yinjira mu rubuga rwa yo, n’ubwo Gikundiro yanyuzagamo igashaka guterera kure ariko imipira igaca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 53, Robertinho utoza Rayon Sports, yakoze impinduka akuramo Niyonzima Olivier na Haruna Niyonzima, basimburwa na Junior Elenga Kanga na Rukundo Abdul-Rahman, bombi bari baje kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

Izi mpinduka ntizahise zitanga umusaruro wifuzwaga, ndetse ku munota wa 57, Murera yahise itsindwa igitego na Lusajo Mwakienda ku mupira yatsindishije ukuguru kw’iburyo, maze Aba-Rayons batangira kubihirwa.

- Advertisement -

Gikundiro yongeye gukora impinduka ku munota wa 66, ikuramo Charles Bbaale wahaye umwanya Adama Bagayoko nawe wasabwaga gufasha ikipe ye kubona igitego byibura cyo kwishyura ariko byakomeje kwanga.

Iyi kipe y’i Nyanza yongeye gukora izindi mpinduka ku munota wa 81 ubwo yakuragamo Iraguha Hadji wasimbuwe n’Umunya-Sénégal, Fall Ngagne. Izi mpinduka zose ntacyo zabashije gufasha ikipe yo mu Nzove, umukino waje kurangira intsinzi itashye Tanzania n’gitego 1-0, maze ihita yegukana igikombe cya cyateguriwe ikipe ibasha kwegukana intsinzi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Rayon Sports XI: Khadime N’diaye, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Iraguha Hadji, Aruna Moussa Madjaliwa, Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier, Charles Bbaale.

Azam FC XI: Mohamed Mustafa, Lusajo Mwaikenda, Cheikh Sidibe, Yeison Fuentes, Yannick Bangala, Adolph Mtasingwa, Frank Tiesse, James Akaminko, Jhonier Blanco, Fei Toto, Gibril Sillah.

Ikipe ya Azam FC yifashishije uyu mukino nko kwitegura APR FC bazakina tarikinya 23 Kanama 2024 mu mukino ubanza uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League, cyane ko nta wundi mukino wa gicuti bazakina.

Lusajo Mwakienda yatumye Azam FC iva i Kigali imwenyura
Aba-Rayons ntibajya batenguha ikipe bihebeye
Mugenzi Faustin ni uku yari yaserutse
Wasili yari yashyizemo akambaro ka Azam FC
Muhire Kevin yatanze byose ariko ntiwari umunsi mwiza kuri bo
Azam FC na yo yahise yerekana abo izifashisha muri uyu mwaka
Ubwo Azam FC yishimiraga igitego
Umukino wo warimo ishyaka
Nyuma y’umukino, amakipe yombi yajyanye gushimira abafana
Aruna Moussa Madjaliwa yari yambaye nimero Gatatu (3)
Haruna Niyonzima Ubwo yari ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Azam FC
Abarebye umukino, barebye umukino urimo amakipe makuru
Azam FC yahise ibabwa igikombe yakoreye
Myugariro wa Rayon Sports, Omar Gning yakuyeho imipira myinshi
Azam FC ubwo yashyikirizwaga igikombe
Abo mu muryango wa Azam FC, baje guhembwa bamwenyura

UMUSEKE.RW