Kuki Ferwafa yinangiye ku kongera abanyamahanga?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryanze icyifuzo cy’Urwego ruyobora shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryari ryongereye umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda, nyuma y’ubusabe bw’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Abanyamahanga bavuye kuri batatu bari bemerewe gukina mu Rwanda, bajya kuri batandatu. Gusa nyuma y’umwaka umwe gusa, abanyamuryango ba Ferwafa bongeye gusaba ko bakongera kongerwa bakava kuri batandatu bakaba umunani babanza mu kibuga muri 12 baba bemerewe kujya ku rutonde rw’abemerewe gukina umukino.

Biciye mu banyamuryango ba Ferwafa, Rwanda Premier League yasabye Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe ko hakongerwa abanyamahanga bakina mu Rwanda ariko iri shyirahamwe rikomeza kwinangira.

Kugeza magingo aya, nta cyemezo gishya kirafatwa ku iyongerwa ry’abanyamahanga bakina mu Rwanda, n’ubwo inama kuri iyo ngingo zo zikomeje kuba kenshi.

Mu gihe hatakongerwa abanyamahanga, amakipe yagira igihombo?

Amakipe arimo APR FC yaguze abanyamahanga umunani bashya, Police FC yongeyemo abasanga abo yari ifite, Rayon Sports, Mukura VS, Kiyovu Sports ndetse n’izindi, zagwa mu bihombo mu gihe cyose haba hatongerewe umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda kuko hari abazajya bahembwa bicaye bitewe n’amarushanwa make y’imbere mu Gihugu.

Ireme rya Ruhago rizahatikirira!

Nk’uko n’ahandi bateye imbere mu mupira w’amaguru hirya no hino ku Isi bigenda, kugira ngo igihugu runaka kigire ireme ry’umupira w’amaguru rize ni uko muri shampiyona haba harimo guhangana kudashingiye ku benegihugu gusa ahubwo kurimo abanyamahanga.

- Advertisement -

Zimwe muri shampiyona zikomeye ku Isi ndetse ikunzwe kandi inacuruza cyane kurusha izindi nka “English Premier League” y’u Bwongereza, mu 2022 buri kipe yari yemerewe kwandikisha byibura abakinnyi 17 b’abanyamahanga muri 25 buri kipe yari yemerewe gukoresha mu mwaka w’imikino.

Abasobanukiwe n’umupira w’amaguru, bahuriza ku mvugo ihamya ko shampiyona itarimo guhangana ku benegihugu bashoboye ndetse n’abanyamahanga bari ku rwego rwiza, idashobora gucuruza cyangwa ngo ibe mu zafasha ikipe y’Igihugu runaka.

Abakinnye mu myaka yo ha mbere mu Rwanda barimo nka Haruna Niyonzima ukina muri Rayon Sports ubu, Mugiraneza Jean Baptiste wabaye umutoza, Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo wabaye umutoza, Hakundukize Adolphe wabaye umutoza, Jimmy Mulisa wabaye umutoza, Mutarambirwa Djabil wabaye umutoza, Nshimiyimana Eric wabaye umutoza n’abandi, bahamya ko impamvu babashije gukina ku rwego rwiza ari uko bari bafite abanyamahanga bahanganye na bo, bigatuma batirara ahubwo bagakora cyane kugira ngo babashe kubona umwanya wo gukina.

Aba bavuga ko mu gihe cyose bakinanye n’abanyamahanga benshi mu kibuga, ari bwo shampiyona y’u Rwanda yari ikomeye kandi bigatuma n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi ibyungukiramo kuko mu 2004 u Rwanda rwahise rubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisie.

Umwanzuro ukwiye kuba uwuhe?

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rikwiye kwibuka ko umupira ari uw’Abanyarwanda atari uw’urwego rumwe, bityo rikabasha gutega amatwi ubusabe bwa Rwanda Premier League yifuza iyongerwa ry’umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona ahubwo hakaba habaho kugira amabwiriza runaka ashyirwaho kuri abo banyamahanga baza gukina shampiyona y’u Rwanda.

Bimwe mu bihugu byateye muri ruhago, biha rugari abanyamahanga benshi bashoboka ahubwo bigashyiraho imirongo cyangwa amabwiriza ajyanye n’urwego uwo munyamahanga akwiye kuba ariho kugira ngo nanaza gukina iyo shampiyona, abenegihugu bazagire icyo bamwungukiraho.

Kugeza umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda nturongerwa
Mbere y’uko umwaka w’imikino 2023-24 utangira, Ferwafa yari yabanje kongera umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda

UMUSEKE.RW