Rwanda Premier League yahembye abahize abandi [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwahembye abahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023/24, aho Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yabaye umukinnyi w’umwaka,  Sam Karenzi wa Radiyo Fine FM aba umunyamakuru w’umwaka.

Ibi bihembo byateguwe na Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games byatanzwe ku wa Gatanu, tariki 9 Nyakanga 2024 guhera saa Kumi n’Ebyiri n’igice, kuri Televiziyo Rwanda na KC2.

Byateguwe mu rwego rwo gushima abahize abandi mu ngeri zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ni ukuvuga abakinnyi, abasifuzi, abatoza n’abanyamakuru.

Ku ikubitiro umuhango wo gutanga ibi bihembo wari uteganyijwe kuba tariki ya 15 Kamena 2024 muri Kigali Serena Hotel, ariko uza kwimurirwa kuri iyi tariki byatangiwemo bitewe n’uko itariki yari yashyizweho mbere yahuriranye n’umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rayon Sports mu cyiswe “Umuhuro mu Mahoro”, ubwo hasogongerwaga kuri Stade Amahoro ivuguruye.

Igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cyari gihataniwe n’abarimo Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC kuri ubu werekeje muri Police FC, ndetse na Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, wanaje kwegukana iki gihembo cyaherekejwe na sheki ya miliyoni 4 Frw.

Igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi cyagabanwe na Victor Mbaoma wa APR FC watsinze ibitego 15 na Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC kuri ubu werekeje muri Police FC, banganyije ibitego 15.

Umufaransa Thierry Froger wahesheje  APR FC Igikombe cya Shampiyona ni we wabaye umutoza w’umwaka ahigitse Habimana Sosthene utoza Musanze Fc na Afhamia Lotfi utoza Mukura VS.

Ikindi gihembo cyatashye muri Nyamukandagira ni icy’umunyezamu w’umwaka wabaye Pavelh Ndzila wari uhatanye na Nicholas Sebwato wa Mukura VS ndetse na Djihad Nzeyurwanda wa Kiyovu Sports.

Ikindi gihembo cyatanzwe ni icy’icyiciro cy’umukinnyi ukiri muto w’umwaka, mu bari munsi y’imyaka 21. Iki gihembo cyatwawe na Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS ahigitse Iradukunda Pascal wa Rayon Sports na Muhoza Daniel wa Étoile de l’Est.

- Advertisement -

Ikindi gihembo cyari gihataniwe ni icy’igitego cy’umwaka, aho cyari gihataniwe na Ishimwe Jean Rene wa Marine FC, Muhoza Daniel wa Étoile de l’Est na Tuyisenge Arsene wakiniraga Rayon Sports, ariko kuri ubu uri muri APR FC.

Byarangiye  igitego cya kabiri uyu musore Arsene batazira ‘Tuguma’ yatsinze ubwo Rayon Sports yavuyemo yahuraga na Muhazi FC kuri Stade ya Ngoma, ari cyo gitoranyijwe nk’icyahize ibindi.

Ikindi gihembo cyatanzwe ku bakinnyi ni icy’ikipe y’umwaka w’imikino wa 2023/24. Iyi kipe y’intoranywa igizwe n’umunyezamu Pavel Ndzila wa APR FC, ba myugariro ni Kubwimana Cedric wakiniraga muri Mukura VS [werekeje Muhazi United], Ishimwe Christian wakiniraga APR FC werekeje muri Police FC, na yo yavuyemo nta rushanwa na rimwe arikiniye akereza muri RCA Zemamra yo muri Maroc, Clement Niyigena wa APR FC na Shafiq Bakaki wa Musanze FC.

Abakina hagati ni Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Rukundo Abdulrahman wakiniraga Amagaju FC werekeje muri Rayon Sports na Muhadjiri Hakizimana wa Police FC. Ba rutahizamu ni Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC werekeje muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC.

Hari kandi icyiciro cy’umusifuzi w’umwaka cyatoranyijwe na Komisiyo y’Imisifurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, cyaje kwegukanwa n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Uretse abakinnyi n’abasifuzi bahembwe, Rwanda Premier League kandi yahembye abanyamakuru n’ibiganiro bya siporo byahize ibindi.

Mu cyiciro cy’ibitangazamakuru byandika imikino kuri interineti, igihembo cyegukanwe na IGIHE, aho yari ihanganye na The new Times, ISIMBI, Rwanda Magazine, Inyarwanda.

Ikiganiro KICK-OFF cya Televiziyo Rwanda ni cyo cyahembwe nk’ikiganiro cy’umwaka cya siporo cya Televiziyo gihigitse Isports cya Ishusho TV, Bench ya Siporo cya Isibo TV na Zoom Sports cya TV10.

Hari kandi icyiciro cy’ikiganiro cy’umwaka cya siporo cya Radiyo, aho hahatanye 10Sports cya Radio10, Urukiko Rw’Ubujurire cya Fine FM n’Urubuga rw’Imikino cya Radiyo Rwanda ari na rwo rwatwaye iki gihembo.

Umunyamakuru w’imikino w’umwaka mu cyiciro cy’abagore yabaye Rigoga Ruth wa RBA wahigitse Ishimwe Adelaide ‘Ida’ wa Radio&Tv10.

Ni mu gihe kandi igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo cyatwawe na Sam Karenzi wa Fine FM wari ugihataniye na Kayishema Tity Thierry, Rugangura Axel na Rugaju Reagan ba RBA, Claude Hitimana wa Radio10, Kayiranga Ephrem wa Ishusho Tv na Aime Niyibizi watoranyijwe agikora kuri Fine FM.

Ibihembo byo guhemba indashyikirwa muri Shampiyona bizajya biba buri mwaka ku bufatanye na Rwanda Premier League na Gorilla Games. Iby’umwaka utaha bizatangira guhatanirwa guhera tariki 15 Kanama 2024, ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2024/25 uzaba utangiye.

Mbere y’itangira rya Shampiyona hazabanza gukinwa umukino wa Super Coupe uzahuza Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye icya Shampiyona. Ni umukino izaba ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama, kuri Kigali Péle Stadium, saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe nziza y’umwaka
Kayishema Thierry yabaye umunyamakuru mwiza wa Televiziyo
Niyigena Clèment yatahanye igihembo
Sam Karenzi yabaye umunyamakuru mwiza w’umwaka
Abakinnyi ba Rayon Sports bahembwe
Ani Elijah yatsinze ibitego byinshi
Ubwo umuyobozi wa APR FC yahabwaga igihembo
Muhire Kevin ni we wabaye umukinnyi w’umwaka

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW