Abanyarwanda bitwaye neza muri Marathon i Brazzaville

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abanyarwanda batatu barimo abagabo babiri n’umukobwa umwe, bitwaye neza muri Marathon Mpuzamahanga itegurwa n’igihugu cya Congo Brazzaville, begukana imidari ya Zahabu n’iya Feza.

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, ni bwo hasozwaga isiganwa ngarukwamwaka ry’amaguru rizwi nka “Marathon International de Brazzaville” ritegurwa n’igihugu cya Congo Brazzaville. Ni isiganwa ryabaye ku nshuro ya 19.

Abanyarwanda batatu, babashije kwitwara neza ndetse begukana imidari. Muhitira Félicien uzwi nka “Magare”, yabashije kwegukana umwanya wa mbere mu gice cya Marathon [Semi-Marathon International de Brazzaville] cy’iri siganwa ndetse ahita ahembwa miliyoni 2.5 z’amasefa [angana na miliyoni 5.564 Frw] mu gihe Hitimana Noël ukinira APR AC wabaye uwa kabiri muri icyo cyiciro, yabashije kwegukana miliyoni ebyiri z’amasefa [angana na miliyoni 4.4 Frw].

Uretse aba kandi, mu cyiciro cy’igice cya Marathon mu Bagore [Half Marathon], Izabayo Émeline, nawe yabaye uwa mbere ndetse ahita yegukana miliyoni 5.5 Frw. Kubera uburemere bw’iri rushanwa, mu bayobozi bakuru batanze ibihembo, harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassoun Nguesso.

Mu bayobozi bakuru batanze ibihembo, harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Ngueso
Magare na Noël bitwaye neza
Émeline nawe yahacanye umucyo
Muhitira na Hitimana bagarukanye ishema

UMUSEKE.RW