SADC yicinye icyara ku bufasha yahawe bwo guhashya M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abakuru b'ibihugu bya SADC bahuriye i Harare

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) bashimagije bidasanzwe ONU yabahaye ubufasha mu mirwano bishoyemo mu Burasirazuba bwa Congo igamije kurandura umutwe wa M23 ukomeje kuzonga ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ni ibyatangarijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe, yasize Perezida Emmerson Mnangagwa yicaye ku ntebe yo kuyobora SADC.

Mu bisanzwe SADC igizwe n’ibihugu 16 byo muri Afurika yo mu majyepfo, intego zayo zirimo; iterambere ry’ubukungu, biciye mu bufatanye, imiyoborere myiza, umutekano n’amahoro arambye.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo Ingabo z’uyu muryango zavuye muri Malawi, Tanzania na Afurika y’Epfo zinjiye muri RD Congo ku mpuruza ya Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi yiyambaje SADC nyuma yo kurebana ay’ingwe n’ingabo za EAC zari zoherejwe mu gihugu cye kugarurayo amahoro, nyuma akazishinja gukorana n’umwanzi ari we M23.

Kuva ingabo za SADC zagera muri RD Congo usibye amatangazo yo kwamburwa intwaro zirimo ibifaru n’imbunda z’imisada, ntizihwema gushinja M23 ko izigabaho ibitero bihitana abasirikare bazo.

Mu kwikura mu kimwaro, SADC yakomeje kotsa igitutu Ubumwe bwa Afurika na ONU isaba ubufasha kugira ngo ingabo zayo zoherejwe mu butumwa bwise SAMIDRC zikinagize M23.

Mu mwanzuro wa LONI wo ku wa 06 Kanama 2024, wemeje ko MONUSCO igomba gufasha SAMIDRC yarushijwe imbaraga na AFC/M23.

LONU yanzuye ko MONUSCO na SAMIDRC bagomba gusangira amakuru, guteza imbere imikoranire n’ubufasha bwa tekiniki.

- Advertisement -

Hanzuwe kandi ko SAMIDRC izajya ikoresha ibikoresho by’ingabo za MONUSCO byaba ngombwa igahabwa umusada.

Imikoranire ya MONUSCO n’Ingabo za SADC nta kabuza ishimangira ko LONI yahuje ibiganza n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo n’indi isanzwe ikorana na FRDC mu bwicanyi bukorerwa abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Iyi ngingo yateje impaka, aho intumwa z’u Rwanda zanenze ko ishobora gutera intambara mu karere k’ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo.

U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zibogamiye ku ruhande rwa leta ya Congo kandi zibanda ku kurwanya umutwe wa M23 gusa aho guhashya indi mitwe yose irenga 260 yitwaje intwaro irimo na FDLR.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yateraniye i Harare, yashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo.

Lourenço yavuze ko ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda na DR Congo biteganyijwe gukomeza tariki 20 Kanama, nyuma y’uko ahaye impande zombi umushinga w’amahoro.

Yagize ati ” Angola, nk’umuhuza, yahaye u Rwanda na DR Congo inyandiko (draft) y’umushinga w’amahoro urimo gusuzumwa n’ibihugu byombi kandi uzaganirwaho hagati y’intumwa zo ku rwego rwa minisitiri za DRC n’u Rwanda tariki 20 Kanama.”

Umutwe wa M23 udatumirwa mu biganiro by’i Luanda, uvuga ko wifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo intambara irangire mu mahoro.

Uyu mutwe wigaruriye ibice bya teritwari zo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru wongeraho ko uzabagabaho ibitero wese, bazamurwanya nta kujenjeka mu rwego rwo kurinda abaturage.

Abakuru b’ibihugu bya SADC bahuriye i Harare

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW