Intumwa za Congo n’iz’u Rwanda zigiye kongera guhurira mu biganiro

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Intumwa za Congo n’iz’u Rwanda zigiye kongera guhurira mu biganiro

Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’iz’u Rwanda, zirateganya kongera guhurira mu biganiro mu Nzeri uyu mwaka.

Radio Okapi ivuga ko ibi biganiro bizongera kubera i Luanda muri Angola, ku matari ya 9 na 10 Nzeri 2024, bigamije  kwemeranya amahoro  mu burasirazuba bwa Congo no gukuraho umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro nk’ibi byaherukaga kuba mu minsi ya vuba gusa ntihatangazwa imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro.

Ibi biganiro bigiye kongera kuba,bizayoborwa  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, byitabirirwe na Thérèse Kayikwamba Wagner , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane wa Congo ndestse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Rwanda , Olivier Nduhungirehe..

Biteganyijwe kandi ko  abahagarariye inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ku matariki ya  29 na 30 bazongera guhurira muri Angola, baganira ku cyakorwa ngo amahoro mu Burasirazuba bwa Congo agaruke, ku busabe bwa Perezida wa Angola, João Lourenço.

Ibiganiro bigiye kuba mu gihe umutwe wa M23 n’igirikare cya Congo bikomeje imirwano nyuma yo kurenga ku gahenge kari kasabwe n’izi ntumwa ubwo zahuriraga nabwo muri Angola.

Ni agahenge kagombaga gutangira ku wa 4 Kamena uyu mwaka ariko ntibyagerwaho.

UMUSEKE.RW