Congo: Abantu 200 bivugwa ko baguye mu mirwano ya M23 bashyinguwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Kuri Stade de l'Unité mu mujyi wa Goma niho habereye uyu muhango wo gusezera aba bantu

Guverinoma ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, yasezeye bwa nyuma inashyingura abantu  200 by’abari barahunze imirwano , leta ivuga ko ko bapfuye kubera intambara  yashowe n’umutwe wa M23  , mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Teritwari ya Nyiragongo.

Kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma  niho habereye uyu muhango wo gusezera aba bantu .

Muri uyu muhango ntihavuzwe amazina y’abapfuye, uburyo bapfuyemo n’igihe bapfiriye.

Ubuyobozi  bwavuze muri rusange ko bapfuye “kubera kuvanwa mu byabo n’intambara ” nkuko Okapi ibitangaza.

Umuyobozi w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général-major Peter Cirimwami,  yashinje u Rwanda na M23 kuba inyuma y’imfu z’aba bivugwa ko bahunze imirwano.

Icyakora mu bihe bitandukanye yaba M23 n’u Rwanda bamaganiye kure ibi birego ahubwo bashinja RD Congo “ Ubushotoranyi.”

Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu Chantal Chambu Mwavita wari umushyitsi mukuru, yavuze ko iyo “ni imibiri y’abazize ubushotoranyi bw’abaturanyi bacu”.

Yihanganishije ababuze ababo  ababwira ko “Turashaka ko mumenya ko igihugu cyose gisangiye akababaro namwe, kandi ko ubuzima bwabo butazibagirana.”

Imyirondoro y’abapfuye, igihe bapfiriye, n’uburyo bapfuyemo ni bimwe mu bibazo bamwe bacyibaza.

- Advertisement -

Radio Okapi  yo ivuga ko kuri site ya Kanyarutsinya,mu mezi macye ashize nabwo abagera 1,300 by’abari barakuwe mu byabo bashyinguwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko bamwe bazize inzara,indwara cyangwa ibindi byaha byakorewe aho batuye , bajyanwa mu buruhukiro bw’ibice bitandukanye bya Goma.

Leta yo ivuga ko baguye mu mirwano igisirkare gihanganyemo na  M23

Minisitiri Chantal Chambu yabijeje ko leta irimo gukora ibishoboka byose, ati “Buri munsi, buri mwanya, tuba dushaka igisubizo, kandi mbijeje ko turimo kubikoraho.”

Nyuma y’uyu muhango, amasanduku y’abapfuye yari ari kuri Stade de l’Unité yashyizweho indabo maze bajya gushyingurwa mu irimbi ryashyizwe hanze gato y’umujyi wa Goma mu Majyaruguru ahitwa Kibati muri teritwari ya Nyiragongo.

Amasanduku y’abantu 200 yashyinguwe ariko uburyo bapfuyemo bigirwa ubwiru

UMUSEKE.RW