Ubumwe bw’Ubulayi bwakanze ahababaza ku ntambara ya Tshisekedi na M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ambasaderi wa EU muri RDC, Nicolas Berlanga Martinez

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nicolas Berlanga Martinez yakuriye inzira ku murima ubutegetsi bwa Tshisekedi bwizeye ko intambara yo mu Burasirazuba izarangizwa n’amahanga.

Yabitangaje kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 mu ruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Goma, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Peter Chirimwami.

Ambasaderi Berlanga yavuze ko urufunguzo rwo kurangiza intambara hagati ya Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba za M23, ruri mu biganza by’abayobozi b’iki gihugu n’abaturage bacyo.

Yagize ati “ Si umuryango w’Uburayi ufite urufunguzo rw’umuti w’iki kibazo. Urufunguzo ruri mu biganza byanyu, abanye-Congo, abayobozi banyu.”

Yongeyeho ko n’abandi bayobozi bo mu Karere bagira uruhare mu guhagarika urusaku rw’amasasu.

Yavuze ko EU ishyigikira ibiganiro byo kugarura amahoro ndetse itanga arenga miliyoni 100 z’amayero buri mwaka mu Ntara ya Kivu ya Ruguru kugira ngo ifashe abaturage bakuwe mu byabo n’intambara.

Yavuze ko ibi bidahagije kandi ko RDC idakwiriye kwiringira ko ubushake bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi (E.U) ari bwo buzarangiza intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage no kubakura mu byabo.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi budahwema gutera utwatsi ibyo kuganira n’umutwe wa M23, usaba ibiganiro by’amahoro kugira ngo intambara ishyirweho akadomo.

Perezida Tshisekedi avuga ko icyo M23 ikwiye gukora ari uguhagarika imirwano, kuva mu bice byose igenzura no kujya mu nkambi y’agateganyo yateganyirijwe mbere y’uko abarwanyi bayo basubira mu buzima busanzwe.

- Advertisement -

Congo imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira M23 nubwo rwo rwagiye rubihakana, rugaragaza ko ari ibibazo by’imbere muri politiki ya Congo, ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR.

U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.

Ambasaderi wa EU muri RDC, Nicolas Berlanga Martinez

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW