Umuryango Solidaridad wo muri Afurika y’Epfo watangaje ko wifuza ko ubuhinzi bwashyirwamo ikoranabuhanga haba mu gutanga amakuru yerekeranye n’ikirere cyangwa ubutaka hagamijwe kuzamura umusaruro.
Ni ibyagarutweho mu Nama Nyafurika Igaruka ku bijyanye n’Imirire (Africa Food Systems Forum) imaze igihe ibera i Kigali ikaba yaritabiriwe n’abakora mu buhinzi ndetse n’imirire.
Solidaridad nka bamwe mu bari bitabiriye iyi nama baboneyeho umwanya wo gushishikariza abantu, cyane urubyiruko uburyo ikoranabuhanga ryashyirwa mu buhinzi.
Umuyobozi wa Solidaridad muri Afurika y’Epfo, Shungu Kanyemba, yatangaje ko igihe kigeze ngo abantu bakurikire amakuru atangwa binyuze kuri internet.
Ati “Igihe kirageze ngo duteze imbere amakuru na servisi zihabwa abahinzi n’aborozi bato. Ubu buryo butanga gahunda inoze y’ ubuhinzi, bigatuma serivisi zihenduka kandi zikagerwaho.”
Ku bwa Kanyemba yemera ko ahazaza h’ubuhinzi bwa Afurika hashingiwe ku gukoresha ibikoresho bishya bigezweho.
Yakomeje avuga ikibaraje inshinga ari uguha abahinzi n’abarozi bato imbaraga n’ibikoresho kugira ngo bongere umusaruro wabo.
Candice Kroutz-Kabongo ushinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga muri Solidaridad yavuze ko kuzana ikoranabuhanga biha imbaraga ibihugu by’Afurika mu guteza imbere ubuhinzi.
Ati” Twishimiye gutanga umusanzu mu guhanga udushya no kugira uruhare rugaragara mu mibereho y’abahinzi bo ku mugabane wa Afurika.”
- Advertisement -
Umuryango Solidaridad ubu ukorera mu bihugu byo mu Majyepfo y’Afurika birimo Malawi, Mozambique na Afurika y’Epfo ariko ukaba ushaka kuzagurira ibikorwa byawo mu Rwanda.