Ngoma: Amatungo 18 amaze gufatwa n’Ubuganga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inka 18 zo mu Karere ka Ngoma zimaze gufatwa n'ubuganga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangaje ko mu Karere ka Ngoma, amatungo 18 ari yo amaze gufatwa n’ubuganga.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2024 kugera tariki ya 09 Nzeri 2024, muri aka  karere,amatungo yuza 18 ni yo amaze kugaragarwaho indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever) ndetse rimwe rikaba rimaze guhitanwa n’iyi ndwara.

Amatungo akirwaye ubu ni inka zirindwi, intama enye n’ihene eshanu mu Mirenge ya Kazo, Mutenderi na Rurenge mu karere ka Ngoma.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe kurwanya indwara, Dr, Fabrice Ndayisenga, yavuze  ko indwara ikigaragara bihutiye gukingira amatungo bahereye mu Mirenge yagaragayemo.

Gukingira amatungo byatangiye tariki ya 30 Kanama 2024, ku buryo hamaze gukingirwa Inka 2,165 ku 10,999 ziteganyijwe bingana na 32%, Ihene 6,144 ku 20,972 bingana na 32.5% ndetse n’intama 101 ku 1,028 bingana na 56.8%.

Avuga ko ibikorwa byo gukingira byamaze kurangira mu Mirenge ya Kazo na Mutenderi bikaba bikomereje mu yindi Mirenge isigaye 12 kuri 14 igize Akarere ka Ngoma.
Dr Fabrice, avuga ko iyi ndwara iterwa n’umubu kandi no mu Rwanda iyo mibu iyitera ihari agasaba aborozi b’amatungo kujya bayoza nibura kabiri mu cyumweru kandi bakanayakingiza buri mwaka.

Ati “Kugira ngo umworozi w’inka, ihene n’intama afuhera nibura kabiri mu cyumweru (koza) kandi akanayakingiza (amatungo) buri mwaka uba wirinze indwara y’ubuganga.”

Yasabye kandi umuturage wese ufite itungo rirwaye kwiyambaza veterineri akarisuzuma akareba ko nta bimenyetso by’iyi ndwara kuko kenshi iziyirwaye ziramburura iyo zihaka, kugira umuriro mwinshi no kuzana amaraso mu mazuru.

Indwara y’ubuganga ishobora gufata umuntu mu gihe yafashe ku maraso cyangwa amatembabuzi y’itungo rirwaye cyane ababazi ndetse n’abariye inyama zaryo.

- Advertisement -

RAB, irasaba abaturage kwihutira kumenyekanisha itungo ryose rikekwaho cyangwa ryagaragaje ibimenyetso byihariye by’indwara y’ubuganga (kuramburura, kuva amaraso mu mazuru) ku buyobozi bu mwegereye.

Yasabye kandi ko amatungo yuza (inka, ihene n’intama) yose ari mu gace kanduye (Umurenge wa Kazo) aguma aho yororewe kandi muri icyo gihe cyose nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi, ridafite uruhushya rutangwa na muganga w’amatungo ubishinzwe, rwemeza ko iryo tungo ari rizima kandi rugaragaza aho rigiye.

Aborozi b’inka, ihene n’intama barakangurirwa gukoresha imiti yica imibu ikwirakwiza iyi virusi gufuherera amatungo, gusiba ibinogo by’amazi, gutema ibihuru biri hafi y’ibiraro, kwambara imyenda n’ibikoresho by’ubwirinzi ku bita ku matungo akekwaho uburwayi, kuko iyi ndwara yanduza n’abantu.

RAB, ivuga ko igikorwa cyo kubaga inka, ihene n’intama byororewe mu Karere ka Ngoma hose kizakomeza mu buryo ariko umuntu wese wifuza kubaga akabimenyekanisha ku Kagari, iryo tungo rigasuzumwa hafatwa amaraso ko ritanduye indwara y’ubuganga ibisubizo bikaboneka mu gihe kitarengeje amasaha 24 akaba aribwo yemererwa kubagwa.

IVOMO:Kigali Today

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *