Umushoferi w’Umunyarwanda afungiwe Uganda

UMUSEKE UMUSEKE
Umunyarwanda utwara makamyo afungiye muri Uganda

Umunyarwanda witwa Kadoyi Albert usanzwe ukora akazi ko gutwara ikamyo afungiye muri gereza ya Uganda nyuma yo gukora impanuka .

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu munyarwanda ubwo yari  atwaye impu ajya Mombasa muri Kenya, ku wa 23 Werurwe 2024, yakoze impanuka ariko aza gufungwa tariki 9 Mata 2024.

Uyu mushoferi amaze amezi afungiye muri gereza ya Masafu, ahitwa Majanja Road mu gace ka Busia.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umuntu we wa hafi, yavuze ko kugeza ubu umuryango we uri mu gihirahiro cyane ko atigeze akatirwa cyangwa ngo agezwe imbere y’inkiko.

Ati “ Bahorana gahunda yo kumurekura ariko ibyo bintu kuva mu kwezi kwa Mata kugeza nubu bihora bihari. Yakoze impanuka kandi nta muntu wapfuye muri iyo mpanuka. Yari atwaye imodoka y’ikamyo nini, ageze muri Busia muri Uganda ari hafi yo kwambuka umupaka ngo agere muri Kenya, imodoka iramwitambika, ziragongana.”

Uyu avuga ko Polisi ya Uganda yaje gupima gusa nyuma yo kubona ko nta muntu witabye Imana, yamuretse ndetse amara igihe yidegembya.

Uyu yongeraho ko byari byitezwe ko ubwishingizi bw’imodoka bwakwishyura ibyangijwe n’imodoka ariko uyu mushoferi agakomeza urugendo.

Avuga ko uyu mushoferi polisi ya Uganda yamuhamagaje ngo aze atore ibyangombwa akomeze urugendo ariko ahita afungwa mu buryo yita ko budakurikije amategeko.

Ati “ Yarahageze baramufunga,bakimara kumufunga, umushoferi mugenzi we woherejwe n’Ikigo yakoreraga Max Logistic Ltd, ntiyigeze amubwira ngo imodoka wari ufite mu nshingano ni njye  bayihaye, ibikoresho, imyenda, arabijyana .”

- Advertisement -

Uyu avuga ko Ubugenzacyaha bw’u Rwanda  bwabafashije kumushakisha, baza kumenya amakuru ko afungiye muri gereza ya Masafu.

Avuga ko ikigo cya Max Logistic cyari cyemeye kumvikana na Polisi ya uganda, hagatangwa ingwate ya Miliyoni y’amashilingi ya Uganda ndetse ko igice cyari cyamaze gutangwa.

Byakozwe ngo hagamijwe kurengera impu zari zoherejwe muri Kenya ndetse ibyo bigakorwa mu masaha atarenze 72, gusa ngo ntibyaje kubahirizwa.

Ati “Abagande barabahindutse, bahora bavuga ko arekurwa ariko ntibamurekure. Ntiyigeze akatirwa nta n’icyaha bigeze bamushyiraho.”

Yakomeje agira ati “ Ibibazo byo mu muhanda, ntibyagakwiye ko amara amezi atandatu, umuryango uri mu kaga, abana bahagaritse ishuri.”

Uyu avuga ko Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwari bwijeje umuryango gukurikirana ikibazo ariko kugeza ubu agifungiwe mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo, Max Logistic,  Rindiro Chrysostome, yabwiye UMUSEKE ko uyu mushoferi ubusanzwe badafitanye amasezerano .

Ati “ Njye nta kazi namuhaye, yakoze ibiraka by’iyo modoka y’ikigo cya njye cya Max Logistic, akora impanuka. Sinari mpari, sinamuhaye imodoka, nta masezerano afitanye n’iyo kompanyi, nta nubwo nzi uwamuhaye uburenganzira bwo gutwara iyo modoka hanyuma akora impanuka.”

Akomeza agira ati “ Twahamagaye urwego rwa RIB kugira ngo rudufashe, rukurkirane ikibazo, tumenyeshwa ko uwo muntu ari mu butabera bwa Uganda, ntituzi icyaha yakoze kuko impanuka ubwayo, amakuru twahawe ni uko nta muntu yahitanye. Tugendeye ku mategeko yo mu Rwanda, imodoka ifite ubwishingizi iyo ikoze impanuka, hari ubwo ubwishingizi bwishyura icyaba cyangijwe cyose. Ntabwo tuzi yuko uwo muntu niba ari cyo afungiwe koko.”

Uyu avuga ko nyuma yo gukorana na RIB, yabwiwe ko ubwo akurikiranywe n’Ubutabera bwa Uganda, igihugu cyigenga, bategereza umwanzuro uva mu rukiko.

Yongeraho ko uyu mushoferi uburyo yahawe imodoka n’uwari ushinzwe gukurikirana imodoka nta masezerano bagiranye.

Gusa  bakeka ko uwo basanzwe baha imodoka akazikodesha ari we waba waramuhaye akazi, gusa uyu mushoferi nta masezerano afitanye n’iyi kompanyi.

Umuyobozi Mukuru wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, ACPLRWA, Kanyagisaka Justin, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi .

Ati “ Uriya muntu icyaha yakoze kirebwa n’amategeko y’umuhanda na COMESA , nta nubwo cyari icyaha cyo gufungwa. Kwari ukuza, bagapima, bagatwara fotokopi y’ubwishingizi, bakajya kudekarara. Amaze gufungwa, umukoresha, yaragiye aganira na bo, akuramo imodoka ye mu cyimbo cyo gufatira imodoka .”

Yakomeje ati “ Iyo hakozwe impanuka imodoka n’ibyangombwa by’umushoferi birafatirwa kugeza igihe birangiye nubwo atari ibintu bitinda, yihutiye (umukoresha) gukuramo imodoka ngo yari ipakiye umuzigo w’impu kugira ngo igende, na bo baramubwira ngo kugira ngo tukurekurire imodoka zana umushoferi tumufunge, hanyuma tuzategereze amafaranga twumvikanye. “

Kanyagisaka avuga ko nka sendika bamenyesheje ubugenzacyaha bw’u Rwanda ngo bukurikirane iki kibazo, kugeza ubu butarabaha amakuru yaho dosiye igeze kuko “ butarasubiza.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, ariko ntacyo yasubije umunyamakuru.

Kugeza ubu umuryango w’uyu mushoferi uribaza ikibura kugira ngo arekurwe cyangwa niba yakoherezwa mu Rwanda agakurikiranwa n’ubutabera bwaho niba hari ibyaha bindi akurikiranyweho.

Amakuru avuga ko gereza ya Masafu afungiwemo ari imwe muri gereza ikorerwamo iyica rubozo muri Uganda.

Umupaka wa Busia ukoreshwa n’abajya Kenya bavuye Uganda

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Ntazi uwamuhaye imodoka abakire rwose ikamyo bayiha umuntu wese babonye ipakiye nimizigo gusa niba afite ibyangombwa bakabirengaho bakamufunga abagande nabo bakorera impanuka mu Rwanda bajye bafungwa impanuka sikintu umuntu akora atatakigambiriye kandi nibintu bifite amategeko abigenga ikinyabiziga gifite ubwishingizi nibwo bubazwa uburyozwe kubyangiritse ibyo nakarengane ali mu Rwanda umuntu afite uburenganzira bwo kurega uwamufunze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *