Impumeko iri muri Jehovah Jireh igiye gukora igiterane gihindura imitima ya benshi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Korali Jehovah Jireh yateguje igiterane cy'amateka

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Korali Jehovah Jireh ihembure imitima y’abihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n’abarambiwe kwivuruguta mu isayo y’ibyaha, mu giterane “Imana Iratsinze Live Concert” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri ku wa 22 Nzeri 2024.

Igiterane cya Jehovah Jireh kizabera muri Stade ya ULK ku Gisozi, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Muri iki giterane, iyi Korali izaba irikumwe n’andi, arimo Korali Hoziana na Ntora Worship Team.

Aloys Bikorimana, Umuyobozi wa Jehovah Jireh, avuga ko igiterane cy’uyu mwaka bagishyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo kizatange umusaruro ushimishije ku Itorero n’Igihugu muri rusange.

Yahishuye ko kwitirira iki giterane indirimbo yabo yitwa ‘Imana Iratsinze’ ari uburyo bwiza bwo gushima Imana, kuko Imana yatsinze kandi ihora itsinda, itajya itsindwa.

Bikorimana ashima Imana ko ubwo basozaga amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), bataretse umurimo w’Imana, kandi ko abo batangiranye bakiri kumwe, nta n’umwe wigize yandagara ngo ajye mu ngeso mbi.

Ati “Turashima Imana ko nibura 99% tugihagaze, tukaba tukera imbuto z’abihannye. Imana yabanye natwe; Imana yaratwubakiye, turimo abagabo beza, ababyeyi beza, n’Abanyarwanda beza bagirira abandi akamaro.”

Yashimangiye ko intego ya Jehovah Jireh ari uguhindura abantu benshi bakava mu byaha, ahubwo bagahanga amaso ijuru kugira ngo bazahore iburyo bwa Yesu Kristo.

Muri iki giterane hazabaho gusengera abari barateye umugongo n’abacitse intege mu murimo w’Imana, kandi bose bazashyikirizwa amatorero azabakurikirana kugira ngo batongera kugwa.

Hazatangwa ubutumwa bugamije kurwanya inda z’imburagihe no gukumira ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA no guta amashuri, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurwanya amakimbirane asenya imiryango.

- Advertisement -

Imana Iratsinze Live Concert ni igiterane Ngaruka mwaka gitegurwa na Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens. Mu mwaka ushize, cyabereye mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane.

Muri icyo giterane, Jehovah Jireh yafashije umwana wo mu muryango wa Gikristu wari waratewe inda maze agahunga iwabo, Korali yamuhuje n’ababyeyi be, asubira mu muryango.

Mu minsi itatu muri Musanze, iyi korali yakoze ibikorwa birimo kurwanya ibiyobyabwenge, imirire mibi, igwingira mu bana, inda zitateguwe, amakimbirane mu miryango, n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ari abaririmbyi batageze kuri 20. Uko umurimo wagendaga waguka, hazamo abaturutse hirya no hino mu gihugu, ubu bageze ku baririmbyi 150.

Iyi Korali y’ubukombe yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, “Umukwe araje”, “Tugufitiye icyizere Mana”, “Izahanagura amarira”, “Imana yaraduhamagaye”, “Kugira ifeza”, “Guma muri Yesu”, “Ingoma yawe”, “Intsinzi” n’izindi.

Uretse ivugabutumwa mu ndirimbo, Korali Jehovah Jireh ikora n’ibindi bikorwa by’ubwitange, birimo gufasha abatishoboye uko Imana ibashoboza.

Jehovah Jireh n’abaterankunga b’igiterane mu kiganiro n’itangazamakuru
Aloys Bikorimana, umuyobozi wa Korali Jehovah Jireh yavuze ko Imana yabakoreye imirimo itangaje
Prince Shumbusho, ushinzwe itumanaho muri Jehovah Jireh asubiza bimwe mu bibazo by’abanyamakuru
Korali Jehovah Jireh yateguje igiterane cy’amateka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW