Kayonza: Abagizi ba nabi bataramenyekana batwitse kawa y’umuturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abagizi ba nabi batwitse umurima wa Kawa muri Musanze

Mu Karere ka Kayonza,abagizi ba nabi bataramenyekana batwitse umurima wa kawa w’umuturage ungana na hegitari imwe n’igice.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 19 Nzeri 2024, bibera mu Kagari ka Nyakanazi, Umurenge wa Murama, Akarere ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze  ko aho bamenyeye iki kibazo inzego zibishinzwe  zatangiye gushakisha abakoze ubu bugizi bwa nabi kugira ngo babiryozwe.

Yagize ati “Ari RIB ndetse na Polisi turimo turashakisha abakoze ubwo bugizi bwa nabi kandi baraboneka.”

SP Hamdun Twizeyimana  agira inama abaturage kujya bagana inzego z’ubuyobozi zibegereye bakazigaragariza ibibazo byose bahuye nabyo bagafashwa aho kwangiza ibintu by’umuntu, kumukubita cyangwa ubundi buryo bwose bumeze nko kwihorera kuko amategeko abateganyiriza ibihano bikomeye.

Mvunintwari Shaban watwikiwe umurima wa kawa avuga ko iyi nkuru yayimenye saa munani z’ijoro ahamagawe n’abaturiye uyu murima we ubusanzwe ungana na hegitari zirenga eshatu zose zihinzeho kawa.

Avuga ko bagerageje kuzimya ariko igice kimwe cyari gisasiye cyane kirashya  ku buryo zitakwera uretse gutema ibiti byazo akareba ko yenda byazashibuka ibyanze akabisimbuza.

Yifuza ko yahabwa ubutabera abagiriye nabi bagahanwa .

Ati “Harimo isaso ryinshi ku buryo zahiye zigakongoka uretse kuzitema umuntu akareba ko zazashibuka. Urumva ibikorwa nka biriya biba byangiritse, icyo nkeneye ni ubutabera gusa.”

- Advertisement -

Nyuma yo gutwikirwa umurima wa kawa, hari abo akeka ngo bari barigambye ko bazamugirira nabi.

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 181, iteganya ko umuntu wese utwikira undi ku bushake ibindi bintu bitavuzwe mu ngingo ya 180 y’iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *