Uwari umaze imyaka 56 afunzwe yabaye umwere

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Iwao Hakamada yagizwe umwere

Iwao Hakamada, umukabwe w’imyaka 88 y’amavuko wo mu Buyapani yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 56 ategereje kwicwa nk’igihano yari yarahawe ubwo yahamwaga n’icyaha cyo kwica abantu bane.

Mu 1968, nibwo urukiko rwo mu Buyapani rwakatiye Iwao Hakamada igihano cy’urupfu, ubwo yahamwaga n’icyaha cyo kwica umugabo wari umukoresha we, umugore we n’abana babo babiri.

Kuva icyo gihe, Iwao Hakamada wari igikwerere yarafunzwe ndetse ategereza ko igihano yahawe cyo kwicwa amanitswe gishyirwa mu bikorwa.

Mu 2023, urubanza rwe rwongeye kuburanishwa nyuma y’uko abamwunganira bari bazanye ibimenyetso bishya, byerekana ko mu myaka 55 ishize ubwo yahamwaga n’icyaha cyo kwica abantu bane, ibimenyetso byari byashingiweho byari ibihimbano byacuzwe.

Ibimenyetso byazanwe byagaragaje ko amaraso yari ku myenda y’abantu bishwe, ntaho ahuriye n’Utunyangingo Ndangasano (ADN) twa Iwao Hakamada, bityo ko akwiriye kuba umwere.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, mu Rukiko rwa Shuzuoka, rwategetse ko uyu wari umaze imyaka 56 ategereje kwicwa amanitse agizwe umwere kuko rwasanze atari we mwicanyi.

Uyu Iwao Hakamada ntiyari mu Rukiko kuko akuze ndetse afite n’uburwayi yatewe no kumara imyaka myinshi afunze.

Abantu 500, bari mu cyumba cy’Urukiko bateye hejuru bishimira ko Iwao Hakamada abaye umwere kandi akaba yari asanzwe ari umuntu umaze igihe kinini ategerejwe kwicwa, ubutabera bukaba butsinze

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *