Aborozi barasaba ko hashyirwaho ‘Amaduka’ y’ubwatsi bw’amatungo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ko hashyirwaho amaduka yihariye acuruza ubwatsi bw’amatungo, kugira ngo bahangane n’ibura ryabwo rikunze kubakoma mu nkokora mu gihe cy’impeshyi.

Babigarutseho mu gihe mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hatangizwaga imishinga irimo SAIP II, izafasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, ndetse na RDDP II, igamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

RDDP ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.

Naho SAIP2 ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe gutera inkunga ubuhinzi no kwihaza mu Biribwa kizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Global Agriculture and Food Security Program (GAFSP)”, binyuze muri Banki y’Isi (World Bank).

Iyi mishinga yombi ibarizwa kandi ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubushinzi n’Ubworozi (RAB).

Aborozi bavuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ubworozi bw’inka bukorerwa ku bwinshi kandi hakaboneka amata menshi, hakwiriye gushyirwaho amaduka y’ubwatsi, kugira ngo badahangayikira kububura, bigatuma bamwe bajya kubushakira ahantu hashobora kubateza ibibazo.

Rev. Emmanuel Nkusi, utuye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, wazanye icyo gitekerezo, yabwiye UMUSEKE ko hakiri imbogamizi mu bworozi kugira ngo umukamo uboneke, harimo ubumenyi buke ndetse n’ubwatsi bukomeje kuba ingume.

Yasabye ko hashyirwaho amaduka cyangwa ahacururizwa ubwatsi bw’amatungo, kugira ngo mu gihe cy’icyanda inka zikomeze gutanga umusaruro.

Ati “Iyo izuba rije, ubwatsi buba ari ntabwo, inka zigasonza, amata akabura, umworozi akagorwa. Rero, habayeho abantu bahinga ubwatsi bagahabwa inshingano zo kuvuga ngo abo ni uguhinga ubwatsi; byibura bwagaburira ibyo byafasha.”

- Advertisement -

Yongeraho ati “Abakora ubwo bucuruzi bakaba bazwi, bahinga ubwatsi bwinshi, bakamenya uko babuhunika neza. Umworozi akaza akabugura, nyiri iduka akabona amafaranga, n’umworozi agatera imbere.”

Atanga urugero rw’uko bikorwa mu bindi bihugu, birimo Kenya, aho umuntu ahinga ubwatsi atari n’umworozi, ariko akabugurisha ku borora batagira aho bahinga ubwatsi cyangwa bwabanye bucye.

Ati “Umuntu akagira Inka ariko atagira ubwatsi, agafata imodoka akajya kubugura akazanira Inka ze ukurikije n’uko yumvikanye na nyir’ubwatsi.”

Rev. Nkusi ashimangira ko hatagize igikorwa, intego yo guhaza uruganda rw’amata y’ifu rwubatswe i Nyagatare itazagerwaho, kuko kugeza ubu umukamo ukiri hasi cyane.

Niyotwagira Francois, ukorera ubworozi mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yagiriye inama aborozi ko bakwiye guhinga ibinyamisogwe ku buso bwa 70% bw’ubutaka bwabo kugira ngo ibura ry’ubwatsi rigabanuke.

Gusa agaragaza ko habayeho abahinga ubwatsi nk’ubushabitsi, iyo gahunda igatizwa imbaraga na Leta, yaba igisubizo ku ibura ry’ubwatsi

Ati” Iwacu iyi gahunda ije hakagira abahinga ubwatsi bakajya babugurisha ku bafite Inka muri iki gihe cy’icyanda byafasha cyane. uhinga ubwatsi akabona amafaranga n’umworozi akabona ubwatsi.”

Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gatsibo, avuga ko igitekerezo cyo gushinga amaduka acuruza ubwatsi ari indashyikirwa, kuko gitanga ibisubizo ku mpande zombi.

Ati “ Ni igitekerezo cyiza kirimo amafaranga, aho umuntu ashobora kwiyemeza guhinga ubwatsi ku butaka afite, akabugurisha ku bandi. Ubuhinga azabona amafaranga, mu gihe umworozi azabona ubwatsi kugira ngo inka ze zitagira inzara.”

Rurangwa Emile, umukozi muri SPIU/RAB akaba n’umuyobozi w’agace k’ubuhinzi, avuga ko mu mushinga RDDP II, aborozi bazakangurirwa guhinga ubwatsi bw’amatungo kugira ngo babikore nk’ubucuruzi.

Ati “Byaba ngombwa bigakorwa no mu tundi turere, n’ubwo ari igitekerezo giturutse i Gatsibo. Ni igitekerezo gishobora gufasha iterambere ry’ubworozi muri rusange ndetse n’iterambere ry’abantu ku giti cyabo.”

Rurangwa avuga ko muri RDDP II bazashyira imbaraga mu guhinga ubwatsi bw’inka hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘hydroponic’, ridakenera ubutaka.

Ni ubuhinzi bukorerwa muri ‘green house’, hagahingwa ubwatsi bw’amatungo hifashishijwe ibinyampeke biboneka mu Rwanda nk’ibigori, ingano n’amasaka.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushaka ibisubizo by’ibura ry’ibiryo by’amatungo, aho abahinzi n’abikorera bashishikarizwa kubigiramo uruhare kugira ngo umusaruro ukomoka ku bworozi wiyongere.

Rev. Emmanuel Nkusi avuga ko amaduka y’ubwatsi yakongera umukamo ku rugero rushimishije
Niyotwagira wororera mu Karere Ka Kayonza avuga ko amaduka y’ubwatsi yaba igisubizo cyiza

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Burasirazuba

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *