Congo irashinja u Rwanda kuyinaniza

UMUSEKE UMUSEKE
Congo irashinja u Rwanda kuzana amananiza mu masezerano ya Luanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kudashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Luanda, ruzanamo amananiza.

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa DR Congo, Thérèse Kayikwamba, yavuze ko atari bo batumye amasezerano ya Luanda ahagarara.n

Thérèse Kayikwamba yabivugiye mu nama yo kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu karere k’Ibiyaga Bigari yabereye mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi ku wa kabiri.

Yatangaje ko u Rwanda ruvuga “ko ruzavana ingabo zarwo muri Congo ari uko FDLR ibanje gusenywa, kandi rwanze ko ingingo y’ubutabera ku byabaye kuva M23 yagaruka mu 2022 ishyirwa mu masezerano y’amahoro.”

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko bari baririnze gutangaza mu ruhame ibirambuye bigize amasezerano ya Luanda kubwo kubaha umuhuza.

Yavuze ko umugambi w’amahoro wa Luanda ushingiye ku bintu bibiri.

Ati “Kimwe ni ugusenya FDLR ikindi ni ugusubira iwabo kw’ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo.”

Yemeza ko ku ruhande rwa RD Congo batanze gahunda yabo y’ibikorwa bya gisirikare byo gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no gukurikirana umusaruro w’ibyo bikorwa gusa ko u Rwanda rwazanye amananiza ku ruhande rwarwo.

Ati “Ariko uruhande rw’u Rwanda, umusanzu warwo ugarukira gusa ku gusubizayo ingabo zarwo, nta gutanga amakuru arambuye…Ibibi kurushaho ni uko u Rwanda rushyiraho amabwiriza mu gusubira inyuma kwarwo ko biba ari uko hashenywe FDLR, [ibyo ni] ugutera ubwoba guhonyanga amategeko mpuzamahanga.”

- Advertisement -

Kayikwamba avuga ko bifuza ko gusenya FDLR bibera icya rimwe no gukura ingabo z’u Rwanda muri Congo.

Ati “Ni cyo gusa cyakwizeza ko uyu mugambi ugamije amahoro mu karere ukozwe neza kandi wizewe.”

Yavuze ko indi ngingo yahagaritse aya masezerano ari uko igihugu cye cyifuza ko haba igikorwa cy’ubutabera bw’akarere bwaca urubanza ku byaha byo guhonyora amategeko mpuzamahanga [y’ubusugire] byakozwe kuva M23 yakongera kugaruka mu 2022.

Ati “U Rwanda rwanze ibintu byose birebana no gushyira ubwo buryo bw’ubutabera mu masezerano y’amahoro arimo kuganirwaho…bityo u Rwanda rugamije gucika umucyo w’ubutabera.”

Uhagarariye u Rwanda muri ONU, Ernest Rwamucyo yahawe umwanya, asubiramo ko M23 atari Abanyarwanda ahubwo ari Abanyecongo, bityo ko Kinshasa ari yo igomba gukemura ikibazo cy’imbere mu gihugu cyayo.

Yavuze kandi ko Kinshasa igomba kureka gukorana na FDLR  “umutwe w’iterabwoba wakoze jenoside uteye inkeke ikomeye u Rwanda”.O

Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, kuri X, yavuze ko Kayikwamba “bitunguranye” yanze gusinya amasezerano tariki 14 Nzeri “abitegetswe kuri telephone na Perezida we [Tshisekedi]”.

Ku kijyanye n’ingingo y’ubutabera bw’akarere no kuryozwa ibyabaye, Nduhungirehe yavuze ko ibyo “ntaho biri mu mushinga w’amahoro Perezida João Lourenço wa Angola  yahaye Kigali na Kinshasa muri Kanama uyu mwaka kandi ko “bitari mu biganiro by’i Luanda”.

Nduhungirehe avuga ko ari impinduka zazanywe gusa na RDC “zidafite aho zihuriye n’ikibazo cy’umutekano kiri kuganirwaho”.

Ubwo Perezida Tshisekedi yari mu nama ya 19 y’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’igifaransa, yatashye itarangiye.

Bikekwa ko yivanye muri iyo nama kubera ko Perezida w’Ubufaransa atakomoje ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Byari byitezwe ko Perezida  Emmanule Macron w’Ubufaransa ahuza Kagame na Felix Tshisekedi  imbona nkubone  ariko ntibyamuhira.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *