Gitifu yabwiye abavuganye n’itangazamakuru ko bashyizwe muri ‘system’

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

NYANZA: Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butantsinda, baratabaza nyuma y’uko babwiwe ko batazongera guhabwa serivisi nyuma y’uko bagaragaye bavugana n’itangazamakuru.

Bamwe mu baturage babwiye Tv 10 ko nyuma yo kuvugisha Itangazamakuru bagaragaza bimwe mu bibazo bafite ngo bikemurwe, nyuma bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo abayobora umudugudu, Akagari n’umurenge batangiye kubashaka babawira ko batazongera guhabwa serivisi.

Bagize bati” Yarambwiye [ Gitifu w’Umurenge] ngo umva nkubwire madamu kuva mwaca kuri televiziyo mu gaca ku maradiyo turikumwe, ni bakujyane bagufunge yenda abandi basigaye bazaca bugufi.”

Aba baturage bavuga ko ubu bari mu mazi abira , kuko babwiwe ko ngo amafoto yabo abitswe nibasanga hari uwavuganye n’itangazamakuru, ikibazo cye ntikizajya gikemurwa.

Umuturage yagize ati ” Baratubwiye ngo nta kintu bateze kutumarira kubera y’uko twaciye ku Itangazamakuru.”

Akomeza agira ati ” Hari umudamu hano duturanye wari warasohotse ku mafaranga none bamukuye ku mafaranga, baramubwira ngo kuko yagiye ku itangazamakuru ngo ntabwo agomba kubona ayo mafaranga.”

Aba baturage bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Cyambari Jean Pierre, yigeze gusubiza umuturage ko ‘Bimennye inda, bagendeye mu kigare cy’umuntu wazanye Televiziyo.

Amajwi y’uyu munyamabanga ubwo yasubizaga umuturage yumvikana agira ati“Uko mwagaragaye kuri Television mwese, amafoto yanyu yose twarayabitse, tuyashyira muri system y’umurenge, igihe cyose uje ku murenge [abakozi] bagahita babona ko ari wowe wajyiye mu itaganzamakuru kubera ko uba wasebeje akarere.”

Agakomeza agira ati “Uwazanye televiziyo [gutara amakuru] afite impamvu, kandi na we azabyishyura.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avugana na Radio/Tv 10, yamaze abaturage impungenge, avuga ko ntawe uzagira icyo abatwara kuko kuvugisha Itangazamakuru atari ikosa.

Ati” Kumva ngo bafite impungenge, sinumva icyo babaye, sinumva icyo bazaba …Nta na kimwe, ntawe uzabafunga, ntawe uzabagirira nabi. Ibyo afitiwe Uburenganzira azabibona n’ubundi.”

Akarere ka Nyanza kanditse ku rubuga rwa X ko “Gutanga amakuru ni uburenganzira bwabo [abaturage]. Ni inshingano z’Umuyobozi gutanga serivisi kandi nziza. Ibindi bifite inzego zibikurikirana.”

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *