Mu kipe ya APR haravugwa impinduka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

N’ubwo bitigeze bitangazwa n’inzego bireba, mu kipe y’Ingabo haravugwamo impinduka ku myanya itandukanye irimo n’uw’umutoza wungirije, Hitimana Thierry wongerewe izindi nshingano.

Impinduka zivugwa mu kipe ya APR FC, harimo inshingano zahawe bamwe bari basanzwe bayiba hafi. Bivugwa ko Lt.Col Alphonse Muyango, yagizwe uhagarariye ibikoresho muri iyi kipe [Head of Logistics]. Undi bivugwa ko yahawe inshingano mu kipe y’Ingabo, ni Capt. Muzirantege Déborah bivugwa ko yagizwe umukozi Ushinzwe Imari.

Izindi mpinduka zivugwa, ni iza Hitimana Thierry bivugwa ko yagizwe Umuyobozi wa Tekiniki ndetse ashingwa gukurikirana ibijyanye n’iterambere ry’amarerero yose ya APR FC.

Gusa kugeza ntacyo ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, buratangaza amakuru y’izi mpinduka ziri kuyivugwamo. Andi makuru ahari, avuga ko mu minsi ya vuba hashobora gutangazwa Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Thierry Hitimana yahawe izindi nshingano

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *