Volleyball: APR zombi zegukanye Nyerere Cup

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR Volleyball Club na APR Women Volleyball Club, zegukanye Irushanwa ryitiriwe Nyerere wayoboye Tanzania, Nyerere Cup, ryaberaga mu gihugu cya Tanzania.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024. Ikipe ya APR VC yatsinze Rukinzo VC y’i Burundi amaseti 3-1, ihita yegukana igikombe.

Mu gihe basaza ba bo begukanaga igikombe, na APR WVC yagarikaga Tanzania Prisons amaseti 3-0 ihita yegukana igikombe.

Uretse kuvana ishema, umutoza mukuru wa APR VC, Peter Kamasa, yabaye umutoza mwiza w’irushanwa. Aya makipe yombi aragera i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Izi kipe z’Ingabo uretse kuba zari zatumiwe muri Nyerere Cup 2024, byari no mu rwego rwo kuzifasha kwitegura neza shampiyona ya 2024-25.

Ikipe z’Ingabo zahacanye umucyo
Ibyishimo byari byinshi
Bimanye u Rwanda muri Tanzania
Peter Kamasa utoza APR VC, yabaye umutoza mwiza w’irushanwa
Abitwaye neza bahembwe

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *