Muhanga: Urukiko rwemeje ko Musonera akomeza gufungwa iminsi 30  

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urukiko rwemeje ko Musonera akomeza gufungwa iminsi 30  

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Musonera Germain washakaga kuba Umudepite mu Nteko Ishingamategeko, yongererwa iminsi 30 y’igifungo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba gifite ishingiro, rutegeka ko Musonera akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze  rwa Nyamabuye rwafashe iki cyemezo nyuma yuko Musonera ajuririye icyemezo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze  rwa Kiyumba, rwari rwemeje ko afungwa iminsi 30.

Mu iburanisha ry’Ubujurire ryari ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwari rwemeje ko akomeza gufungwa iyo  minsi 30 y’agateganyo, rusanga iyo minsi iri hafi yo kurangira kongererwa indi 30 cyangwa kumufungura by’agateganyo, biba ngombwa ko Urukiko ruri mu ifasi y’aho Musonera afungiwe kandi rufite ububasha nk’ubwo Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba rwamufatiye mbere.

Mu iburanisha ryo kongerera Musonera Germain indi minsi 30 ryabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru kigiye gusoza, Musonera yaburanye adafite umwunganizi nkuko yari yabyisabiye.

Yavuze ko Urukiko rwakomeza kumukurikirana adafunzwe kuko nta perereza azabangamira, kandi ko atazacika Ubutabera.

Ubushinjacyaha buvuga ko Musonera Germain yakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko Urukiko ruramutse rumurekuye yatoroka Ubutabera cyangwa akabangamira iperereza ubushinjacyaha burimo kumukoraho.

Ubushincyaha buvuga ko hari amakuru butegereje buzahabwa na MINUBUMWE yakusanyijwe mu Nkiko Gacaca zabereye Kiyumba ndetse n’abatangabuhamya bamufiteho amakuru rurimo kubaza.

Mu byaha Musonera Germain ashinjwa birimo urupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney, igitero cyazanye mu Kabari ke, kihamukura asigaje igihe gito ngo ashiremo umwuka nyuma ajya kwicirwa kuri Paruwasi ya Kanyanza iherereye muri Komini Nyabikenke icyo gihe, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba.

- Advertisement -

Ibyaha Musonera ahakana, akavuga ko nta bubasha yari afite bwo kumwambura icyo gitero cy’interahamwe.

Gusa Musonera mu byo yemera yabanje guhakana harimo gutunga imbunda.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye niho iburanisha ryabereye

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.rw/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *