Abanyamadini biyemeje guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Samuel Rugambage, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda

Abanyamadini biyemeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryugarije umuryango nyarwanda, bashingiye ku ijwi ryabo rigera kure no kuba abaturage babagirira icyizere cyane.

Byatangajwe ku wa 18 Ukwakira 2024 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba Leta, ab’amatorero, imiryango ya gikristo n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Hagaragajwe ko kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere ari kimwe mu bitera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, amakimbirane mu miryango ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abajyanama ku ihungabana ARCT Ruhuka, Abatoni Jane Gatete, wahuguye yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri gufata intera.

Yavuze ko abanyamadini mu Rwanda bagira uruhare rukomeye mu kugeza inyigisho kuri benshi bitewe n’uko abanyamadini n’amatorero aho batuye bumvwa cyane kandi bakizerwa.

Ati “Abantu benshi turasenga mu byiciro bitandukanye kandi kuba tujya mu nsengero kandi tugahuriramo turi benshi, ni ahantu heza ho gutangira ubutumwa kugira ngo bugere kuri benshi bashoboka.”

Yakomeje agira ati “Bafite ubwo bushobozi kuko amadini yigisha Ijambo ry’Imana, ubwo rero abashobora guhinduka byagabanya ikibazo cy’ihohoterwa biturutse mu butumwa batanze.”

Ntagara Innocent uri mu bitabiriye amahugurwa yagize ati ” Kuba tutabivugaga cyangwa tutabyitahaho cyane ni ikibazo kuko Itorero ni twese kandi biratureba. Kuba twatangiye kubiganiraho ni intambwe nziza kuko niba bitureba tugize igikorwa byagabanuka. Twumve ko ari twe kivumbikisho twakagiriye n’inama Leta n’abandi bagakwiriye kuza kutubaza ngo tubigenze gute.”

Samuel Rugambage, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda yateguye iyi nama, yavuze ko Abanyamadini bagenda biguru ntege mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -

Ati “Icyuho kirimo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni nayo mpamvu twaje ngo tugerageze gushimangira ingamba zafashwe na Leta yacu n’abanyamadini n’amatorero ngo turusheho kunoza no kongera imbaraga mu kurwanya iki cyorezo.”

Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda ivuga ko yahagurikiye iki cyorezo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ko bagiye gushyira imbaraga mu kwereka Abanyarwanda icyo Bibiliya ibivugaho n’icyo amategeko ahana abivugaho.

Umushumba w’Ururembo rwa Kigali muri ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin muri ADEPR ari mu bitabiriye iyi nama
Abanyamadini batanze ibitekerezo by’ibyakorwa mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Basabwe kudaca ku ruhande mu guhumuriza uwahohotewe

Samuel Rugambage, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda
Abanyamadini bitezweho umusanzu ukomeye mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *