Nyamagabe: Hagaragajwe inzitizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ingingo zirimo kuba imibiri yose y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikomere n’ibibazo by’ihungabana cyane ku barokotse jenoside, byagaragajwe nk’ibikiri inzitizi kugira ngo ubumwe n’Ubudaheranwa bugerweho 100%.

Ni ibyagarutsweho mu karere ka Nyamagabe ku wa gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, ahabereye ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere ku nsanganyamatsiko igira iti: “Indangagaciro na Kirazira: Isôoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

Ni ibiganiro byateguwe mu kwezi kwahariwe guharanira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ibitekerezo byavuye mu baturage byagaragaje ko i Nyamagabe hari inzitizi zirimo kuba imibiri yose y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ngo ababuze ababo bumve ko babashyinguye mu cyubahiro.

Ikusanyabitekerezo ryerekanye ko Ingengabitekerezo ya Jenoside cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwoba budashira mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi cyane kubaba bonyine, ibikomere n’ibibazo by’ihungabana biri mu bituma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho neza nk’uko byifuzwa.

Ibi byiyongeraho kandi ko hakigaragara abagororwa bamwe bafunzwe bazira gukora ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari kurangiza ibihano ariko batigeze bavugisha ukuri ku byo bakoze ngo banabisabire imbabazi.

Abitabiriye ibi biganiro bafashe ingamba zirimo gusigasira gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa zirimo Ndi Umunyarwanda.

Kwimakaza ihame ry’ubumwe mu nzego zitandukanye zireba ubuzima bwose bw’abaturage mu karere, no gukomeza guha imbaraga Amatsinda ‘Club’ ya Ndi Umunyarwanda n’ay’Ubumwe, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturaga kunga ubumwe no gusigasira indangagaciro z’abanyarwanda kuko ari ho hari ibibatoza ibyo gukora n’ibyo kureka.

Kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi no
kwamagana abayipfobya, byikijweho nk’ibyafasha mu gutuma Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badaheranwa n’agahinda.

- Advertisement -

Kwimakaza ubutabera buherekejwe no kwiyunga, kwita ku mibereho y’abarokotse ya jenoside bahabwa ibibafasha kubaho no kurandura akarengane, icyenewabo, ruswa n’ikindi cyose cyatuma umuntu atabona ibyo yemerewe, byanzuweho nk,ibyatuma ubumwe n’ubudaherabwa bugerwaho 100%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko kandi 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.
94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo.

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *