Muhanga: Habonetse umurambo w’umugabo ureremba mu mugezi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Muhanga mu ibara ry'umutuku

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko Mukeshimana Clotilde yabuze umugabo we, ubwo yajyaga kumushaka asanga umurambo we uri mu mazi.

Inkuru y’urupfu rwa Musabyimana Alexis yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/10/2024 saa kumi n’ebyeri zirengaho iminota 15.

Gitifu w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable yabwiye UMUSEKE ko Musabyimana Alexis yabuze guhera ejo. Umugore we azinduka ajya kumushaka ageze  ku mugezi witwa Miguramo, asanga umurambo we ureremba hejuru y’amazi.

Ati: “Harakekwa ko yaba yahanutse ku mukingo uhari ahita apfa.”

Ndayisaba avuga ko bakimara kwakira iyo nkuru y’uruofu rwa Musabyimana Alexis batabaje inzego z’ubugenzacyaha ziza gukora iperereza, ubu umurambo wa nyakwigendera ukaba wagejejwe i Kabgayi.

Musabyimana Alexis w’imyaka 58 y’amavuko, akomoka mu Mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *