Nyamasheke: Mu mirenge imwe n’imwe nta mvura baragusha, irakuba ntibamenye aho irengeye

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Imyaka bateye yumiye mu murima

Mu gihe hirya no hino mu gihugu bamwe bagenda bagusha imvura y’umuhindo, abahinzi bo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke siko bimeze, bo imvura irakuba bagategereza ko igwa bagaheba.

Abaganirije UMUSEKE bavuze impungenge bafite ko kubera izuba ryacanye babuze imvura, ngo iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 A ntabwo bazagihinga bategereje impinduka mu gitaha.

Ndahimana Emmanuel atuye mu murenge wa Bushenge yabwiye UMUSEKE ko bameze nk’abakiri mu mpeshyi.

Ati “Ubutaka burumye, izuba riracanye tumeze nk’aho turi mu kwezi kwa Karindwi, nta myaka twateye iki gihembwe cyo twaragitarutse dutegereje ikizaza.”

Hategekimana Fidele akorera ubuhinzi mu murenge wa Shangi yavuze ko bitewe n’izuba bahisemo gutaruka iki gihembwe cy’ihinga.

Ati “Hari ubwo tubona imvura ikubye ntigwe, hari imirima twanze kwirirwa dutera twiyemeje gutaruka iki gihembwe cy’ihinga.”

Igiraneza Berthe wo mu murenge wa Nyabitekeri yavuze ko babona imvura ikubye ariko ntibamenye aho irengeye.

Ati “Ugeze mu mirima yacu imyaka yarumye, dufite ikibazo cy’izuba. Ni amapfa muri iki gihembwe nta kintu tuzabona imvura, irakuba ntitumenya aho irengeye, dukeneye ubuvugizi tukaba twabona imashini zo kuvomerera”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko baheruka imvura yaguye tariki 15 Nzeri, nta yindi mvura barabona. Bifuza ko bafashwa kubona imashini zo kuhira imyaka yabo mu gihe imvura yabuze.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe, ku wa 25 Ukwakira 2024, ubwo mu karere  ka Nyamasheke hizirizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, yavuze ko hari gahunda ya Nkunganire mu kuhira Leta ishyiramo amafaranga menshi, yasezeranya  abahinzi ko gahunda igiye kuvugururwa, utubazo turimo tugakemurwa.

Ikindi ngo ni uko hari gahunda yo korohereza abahinzi kubona imashini zuhira aho umuhinzi yishyura 50% by’ikiguzi cy’imashini Leta ikamwishyurira asigaye.

Ati “Hari gahunda ifasha yunganira abashaka kuhira iba muri RAB babegera bakababwira uko ikora ikabageraho.”

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage 434,22, muri bo 95% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ingo 36% ntizihagije mu biribwa. Mu Rwanda ingo zitihagije mu biribwa ziri ku mpuzandengo ya 20,6%.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *