Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa Munani wa shampiyona cya mbere mu Bagabo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze mukeba wa yo w’ibihe byose, Kiyovu Sports ibitego 4-0.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Abakunzi ba Gikundiro ni bo bari benshi muri Stade n’ubwo Abayovu bake bari baje gushyigikira ikipe bihebeye.

Urucaca rwari rwakoze impinduka muri 11 bamaze iminsi babanza mu kibuga. Mosengo Tansele, Mbonyingabo Regis, Ndizeye Eric, Guy Kazindu na Hakizimana Félicien, bari mu babanje mu kibuga.

Ku ruhande rwa Rayon Sports ho, bari bakoze impinduka mu bamaze iminsi babanzamo. Serumogo Ally yari yafashe umwanya wa Omborenga Fitina umaze iminsi akina imikino mpuzamahanga mu Amavubi.

Ikipe yo ku Mumena yatangiye ihererekanya neza ndetse igera ku izamu mu minota ya mbere ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime N’diaye akomeza kuyirekera mu mukino.

Uko iminota yicuma, ni ko Gikundiro yagendaga ikosora ibitagendaga neza birimo no gutakaza imipira myinshi.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ariko bakigaruka, hahita haba impinduka ku kipe yo mu Nzove.

Robertinho utoza Rayon Sports, yahise akuramo Serumogo Ally, Elenga Kanga, basimbuwe na Adama Bagayoko, Omborenga Fitina.

Rayon Sports yahise iba nk’iriye Amavubi maze ku munota wa 59, Iraguha Hadji afungura amazamu ku mupira yatereye kure ariko Nzeyurwanda Djihadi ayoberwa uko bigenze.

- Advertisement -

Benshi mu barebye uyu mukino bahise babona ko Kiyovu Sports yabateraga ikinya, ndetse Abayovu babona ko bagomba koga magazi kuko amazi atari yayandi.

Ku munota wa 77, Iraguha yongeye kubona inshundura ku mupira watewe na Muhire Kevin, Djihadi awugaruye ubura uwukina, Hadji aterekamo igitego cya Kabiri.

Ku munota wa 78, Fall Ngagne yabasubiriye , ubwo yanyuraga muri ba myugariro ba Kiyovu Sports, maze atsindisha ukuguru kw’imoso.

Uwaje guhuhura byose, ni Adama Bagayoko wateretsemo icy’agashinguracumu ku munota wa 90, maze Rayon Sports icyura amanota atatu yuzuye, mu gihe Urucaca rwo rwatsindwaga umukino wa Gatandatu wikurikiranya.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 14, mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego 13.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Rayon Sports XI: Khadime N’diaye, Serumogo Ally, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Omar Gning, Ndayishimiye Richard, Aruna Moussa Madjaliwa, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Iraguha Hadji, Elenga Kanga Junior.

Kiyovu Sports XI: Nzeyurwanda Djihadi, Ndizeye Eric, Twahirwa Olivier, Mbonyingabo Regis, Hakizimana Félicien, Guy Kazindu Bahati, Gakuru Matata, Nizeyimana Djuma, Chérif Bayo, Mugisha Désire, Mosengo Tansele.

Iraguha Hadji yatsindiye Rayon Sports ibitego bibiri
Ni umusore wagize umukino mwiza
Fall Ngagne nawe yongeye kubona izamu
Nyamara Twahirwa Olivier yari yagerageje gutanga byose bye
Mbonyingabo Regis yari yagarutse mu kibuga
Igice cya Kabiri cyihariwe na Rayon Sports
Urucaca rwatanze ibyo byari rwari rufite byose ariko imbaraga zikomeza kuba nke

UMUSEKE.RW