Gorilla ishobora gutera APR mpaga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bitewe no gushyirira rimwe mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga ubwo yakinaga na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa Munani wa shampiyona kandi bitewe, ikipe y’Ingabo ishobora guterwa mpaga muri uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo habaye imikino isoza iy’umunsi wa Munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Mu yabaye, harimo uwahuje Gorilla FC na APR FC kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyihe 0-0, ariko hagati mu mukino habayemo guhutaza amategeko agenga amarushanwa mu rwego rushinzwe gutegura shampiyona y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Premier League].

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka, ikuramo Tuyisenge Arsène na Richmond Lamptey, basimburwa na Chidiebere na Mamadou Sy.

Kuri uyu munota, mu kibuga cya APR FC hahise hagaragaramo abakinnyi barindwi b’abanyamahanga. Aha harimo Pavelh Ndzila, Lamine Bah, Mamadou Sy, Chidiebere, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma na Aliou Souane. Aba bakinnyi bamaze iminota igera kuri itanu bari gukina ari barindwi.

Nyuma y’iyi minota, abari ku ntebe y’abatoza y’ikipe y’Ingabo, bahise babibona bahita bakuramo Lamine Baha wahise asimburwa na Kwitonda Alain Bacca, maze noneho hasigaramo abanyamahanga batandatu.

Abavuga ko APR FC ishobora guterwa mpaga, babishingira ko itegeko rya Rwanda Premier League rigenga amarushanwa, rivuga ko mu gihe umunyamahanga avuye mu kibuga asimburwa n’umunyamahanga mugenzi we cyangwa se akaba yanasimburwa n’Umunyarwanda ariko abanyamahanga ntibagomba kurenga batandatu mu gihe umukino uri gukinwa.

Gusa n’ubwo havugwa ko ikipe y’Ingabo ishobora guterwa mpaga, ntiyayiterwa hatabayeho gutanga ikirego ku kipe bakinnye [Gorilla FC] kuko iyo gitanzwe kirasuzumwa hashingiwe ku bimenyetso ubundi hagashyirwa mu bikorwa icyo itegeko rivuga.

Mu gihe APR FC yaterwa iyi mpaga, yajya ku mwanya wa 15 n’amanota ane, mu gihe Gorilla FC yahita ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 17.

- Advertisement -
Gorilla FC ishobora gutera APR FC mpaga
APR FC ishobora guterwa mpaga
Amakipe yombi yari yanganyije 0-0

 

UMUSEKE.RW