Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rucumbikiye Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Uru rwego ruvuga ko rwataye muri yombi uyu mugabo uzwi nk’Umupfumu Salongo ku wa 31 Ukwakira 2024.
Ibyaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye kubirego abantu bamuregaga.
VIDEO
Ati “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yizezaga abantu ko akavura inyatsi, akaba ngo afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.
Ati ” Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”
- Advertisement -
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko yafatanywe impu z’ibisimba, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Salongo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.
UMUSEKE.RW