Fatakumavuta yongeye gusubira mu Rukiko

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
FATAKUMAVUTA ubwo yagezwaga bwa mbere ku rukiko (Photo Internet)

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rugiye kuburanisha umunyamakuru, Sengabo Jean Bosco, uzwi nka Fatakumavuta, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni urubanza rutangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

Iburanisha rya mbere ryo kuwa 31 Ukwakira 2024, uruikiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza kuko yavugaga ko atiteguye kuburana.

Umunyamategeko umwunganira yagaragaje ko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.

Uyu munyamategeko yavuze ko yamenye iby’uru rubanza ku wa 30 Ukwakira 2024.

Yavuze kandi ko dosiye y’uwo yunganira yagiye yongerwamo ibindi birego, bityo ko bakeneye kubona umwanya wo kuyiga neza ngo babone uko babyireguraho.

Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki wa 19 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

UMUSEKE.RW