Nsengimana Juvénal Umurezi ku kigo cy’amashuri abanza cya Mukingi mu Murenge wa Bwira, yituye hasi imbere y’abanyeshuri ashiramo umwuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bwatunguwe n’urupfu rw’Umurezi witwaga Nsengimana Juvénal wagiye kwigisha ari muzima, yatangira guha isomo abanyeshuri akitura hasi agapfa.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamini yabwiye UMUSEKE ko bamenye iby’urupfu rw’uyu mwarimu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Mukunduhirwe akavuga ko abo bakorana bababwiye ko Nsengimana ubwo yari imbere y’abana babonye yikubita hasi bahamagaza imbangukiragutabara, ihagera yarangije gushiramo umwuka.
Ati “Batubwiye ko ari uko byagenze, ubu nderekeza ku Ishuri ribanza rya Mukingi guhumuriza abanyeshuri n’abarimu bagenzi be bakorana.”
Visi Meya Mukunduhirwe avuga ko yabanje ku Bitaro bya Muhororo kureba Umurambo wa Nsengimana.
Nyakwigendera Nsengimana Juvénal yari afite imyaka 50 y’amavuko, akaba yakomokaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke.
Yari acumbitse mu Murenge wa Bwira kubera impamvu z’akazi yahakoreraga.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butegereje raporo ya Muganga igaragaza icyishe Nsengimana, kuko ubusanzwe nta ndwara yari afite izwi.
- Advertisement -
Mukunduhirwe avuga ko bajya gukorana ibiganiro n’abo mu muryango wa Nyakwigendera kugira ngo hafatwe umwanzuro w’umunsi azashyingurwa.
Umurambo wa Nsengimana wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero