Imyigaragambyo ikomeje gukaza umurego muri Mozambique by’umwihariko mu murwa Mukuru i Maputo, watumye u Rwanda rufata icyemezo cyo gufunga Ambasade yarwo i Maputo mu gihe cy’iminsi ibiri.
Ibyumweru bigiye kuba bibiri, imyigaragambyo ikomeye iba muri Mozambique nyuma y’uko, Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihuguyabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024.
Ni imvururu zadutse nyuma y’uko Venãnçio Mondilane, ufite ishyaka ryitwa PODEMOS wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko yibwe.
Kuva ibyo byatangazwa hirya no hino muri icyo gihugu hubuye ibikorwa by’imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo ndetse yagize ingaruka kuri bamwe mu Banyarwanda batuye cyangwa bakorera muri icyo gihugu.
Bamwe mu bigaragambya biraye mu maduka y’abacuruzi barasahura ndetse bigera no mu murwa Mukuru i Maputo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, yavuze ko batanze inama y’uko, Ambasade y’u Rwanda i Maputo yaba ifunzwe, ndetse n’Abanyarwanda b’abacuruzi bakirinda gufungura amaduka .
Yagize ati “Twagiriye inama Ambasade yacu hariya i Maputo kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse tukaba twanasabye Ambasaderi wacu kuba agiriye inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi ba hariya kudafungura amaduka yabo uyu munsi n’ejo, kuko ngo ejo ni munsi rurangiza ngo wo guhindura ubutegetsi.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari amakuru akomeje gukwirakwizwa n’abanyapolitiki bo muri Mozambique, bwibasira Abanyarwanda, ku buryo Abanyarwanda bariyo basabwa kwitwararika no gukorana na Ambasade yabo.
Yavuze ko kandi iby’uko Abasirikare b’u Rwanda, baba baragiye i Maputo guhosha imirwano ari “Ikinyoma cyambaye ubusa, cyashyizwe hanze n’abanyapolitiki bo muri Mozambique bashaka gushyira u Rwanda mu bibazo bitarureba.”
- Advertisement -
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW