Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje ko nta baruwa ya Rayon Sports ryabonye isaba kuzakina irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, Gikundiro yo ihamya ko yabeshyewe ndetse ko ifite n’ibihamya bigaragaza ko yandikiye igihe.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, ni yo yari tariki ya nyuma yo kwandika amakipe yifuza kuzakina irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Amakipe abyifuza, yagombaga kuba yamaze kwandikira FERWAFA ibisaba ndetse ikishyura n’amafaranga ibihumbi 100 Frw yashyirwaga kuri konti y’iri shyirahamwe.
Ubwo itariki ya nyuma yo kwiyandikisha yarangiraga, amakuru yavuye mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, yemeje ko Rayon Sports itigeze yandikira uru rwego isaba kuzakina Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Aya makuru akijya hanze, Gikundiro yahise ibihakana yivuye inyuma.
Iyi kipe y’i Nyanza ivuga ko tariki ya 28 Ukwakira 2024 Saa yine z’amanywa, ari bwo yoherereje FERWAFA E-mail isaba kuzakina iri rushanwa. Iyi E-mail kandi yaherekejwe n’icyemeza ko yishyuye ibihumbi 100 Frw byasabwaga [borderau].
Ibi bisobanuro bya buri ruhande, birerekana ko ari impande ebyiri zikomeje kwitana ba mwana. Si ubwa mbere iri shyirahamwe ryongeye guhurira na Rayon Sports mu bisa no kumvana imbaraga, kuko si bishya.
Mu myaka myinshi ishize, ubwo iri shyirahamwe ryayoborwaga na Nzamwita Vincent Dégaulle, ryigeze kuvuga ko gucunga umutekano wo muri Kigali Péle Stadium [yahoze ari Stade Régional], bitoroshye. Icyo gihe Rayon Sports yagombaga kuhakirira APR FC ariko byarangiye uwo mukino uhabereye.
Budacyeye kabiri kandi, mu 2018 Gikundiro yagiye gusabira icyangombwa cyo gukina [Licence] Umunya-Brésil, Jonathan Rafael da Silva, habanza kuzamo kugorana ariko byarangiye ibi byangombwa bitanzwe ariko byasabye ko abayobozi ba Rayon Sports berekeje ku cyicaro cy’iri shyirahamwe.
Mu mwaka wa 2022 ubwo Rayon Sports yayobobwaga na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, iyi kipe yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro kubera ko yavugaga ko hari amanyanga itakwihanganira ariko byarangiye irigarutsemo ndetse iraryegukana.
Ibi byose bihita bikwereka ko Gikundiro yakunze kugenda igira aho igongana na FERWAFA mu bihe bitandukanye ariko bikarangira ibyifuzo bya yo bikurikijwe.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW