Gitifu akurikiranyweho kurya ibihumbi 300 Frw y’umuturage

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.

RIB yavuze ko yasabye umuturage ruswa amwizeza kumufasha kubona icyangombwa cyo kubaka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry mu butumwa bwa Whatsapp yabihamirije UMUSEKE.

Yagize ati “Tariki ya 05 Ugushyingo 2024, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara witwa Bigwi Alain Lolain akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.”

Dr Murangira yavuze ko uyu “Bigwi yasabye kandi yakira indonke 300,000 Frw kugira ngo ashakire ibyangombwa byo kubuka inzu. “

Gitifu Bigwi yafashwe arafungwa nyuma y’uko yaramaze iminsi atumizwa akinangira kwitaba Ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ku cyaha aregwa cyo gusaba no kwakira indonke.

Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yavuze ko abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, ko bihanwa n’amategeko.

Icyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

- Advertisement -

Iyo ubuhimamijwe n’urukiko uhabwa Igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).

THIERRY MUGIRANEZA
UMUSEKE.RW i Gisagara