Abarimu bashinjwa gutera inda umunyeshuri bakanayikuramo bitanye ba mwana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abarimu bo muri Saint Trinity de Nyanza bashinjwa gusambanya umunyeshuri bakamutera inda bakanayimukuriramo bitanye ba mwana bashinjanya hagati yabo.

Ubushinjacyaha burarega Mugabo Fidele wari umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire myiza (Prefet des discipline) na Sibomana Venuste wari umwarimu.

Abo bombi bakoraga mu kigo cya Saint Trinity de Nyanza baregwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse bakaregwa icyaha cyo gukuriramo undi inda byose babikoreye umunyeshuri bareraga.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mugabo Fidele wari umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire myiza yasambanyije umunyeshuri anamutera inda kandi yaramwigishaga maze acura umugambi wo kuyikuramo.

Bimwe mubyo ubushinjacyaha bushingiraho ni uko umunyeshuri w’imyaka 21 nawe yiyemerera ko yatewe inda na Mugabo Fidele akajya kuyikuriramo kwa Sibomana Venuste wari umwarimu.

Ubushinjacyaha kandi buranashingira ku buhamya bwa Nzayisenga Pierre wakoraga mu kabari wasabwe na Mugabo ko hari imiti bagiye kumuzanira akajya kuyifata akayohereza kwa Sibomana Venuste.

Ibindi ubushinjacyaha bushingiraho n’ubucuti bwihariye uriya munyeshuri yagiranaga na Mugabo nkaho bandikiranaga ubutumwa bugufi.

Muri ubwo butumwa bugufi harimo ubugira buti”Icya mbere n’ubushake wowe numara kudepoza uhite uza twigendera.”

Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati”Niba bitajyanye n’imibonano mpuzabutsina bari kujyana he? Umunyeshuri na Prefet des discipline bijyanira he? Hari kompanyi bari bafatanyije? Hari business bari bafatanyije?”

- Advertisement -

Ikindi ubushinjacyaha bunashingiraho n’imvugo za Venuste Sibomana ndetse n’abandi bari bafunganwe barimo mwarimu Victor Mugisha na mwarimu Aduhire Thierry zihuza neza ko Mugabo ariwe wari wateye inda umunyeshuri.

Kuri mwarimu Sibomana Venuste ubushinjacyaha buravuga ko uwo mukobwa yasanzwe mu nzu yakodeshaga ahamaze iminsi ine barara ku buriri bumwe basambana.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”None ahakana gute ko atasambanaga n’uwo munyeshuri yigishaga kandi bararaga ku buriri bumwe, yari mushiki we? Yari ikiremba se? Nibwo yarakisiramuza se?”

Abari mu rukiko bagiye baganzwa n’amarangamutima bagasekera rimwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko mwarimu Sibomana Venuste yashatse ko inda y’uwo munyeshuri iviramo iwe kugira ngo yirengere kuko nawe yamusambanyaga hari nubwo bagiye i Huye bararyamana bityo yarirengeraga anarengera inshuti ye Mugabo kuko bose ari abatafanyacyaha.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko kubaMugabo Fidele na mwarimu Sibomana Venuste basambanyaga uriya munyeshuri bitwaje ububasha bamufiteho.

Bwabasabiye Mugabo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Abaregwa bahakana ibyo bashinjwa

Umucamanza yabajije Mugabo Fidele niba yarabwiye umunyeshuri ngo bigendere Koko?

Mugabo nawe ati”Yego, twagiranaga ibiganiro ariko nubwo nabimubwiye ngo twigendere ntaho twagiye.”

Umucamanza yongeye kubaza Mugabo ati”Ese wabimubwiriraga iki nkawe Prefet de disciplines ubibwira umunyeshuri?” Mugabo Fidele nawe mugusubiza ati”Kubimubwira numvaga ari ibintu bisanzwe”

Mugabo aburana ahakana ibyo aregwa akavuga ko abamushinja bose ari akagambane yakorewe n’abo bakoranaga.

Ati”Ubundi gukuramo inda ubwabyo n’icyaha uriya munyeshuri yaragikoze anshinja yirengera kuko nawe ubu yagakwiye kuba ari kubazwa icyaha yakoze.”

Me Jean de Dieu Nduwayo umwe mu banyamategeko babiri bunganira Fidele Mugabo yavuze ko ubutumwa bugufi bandakiranaga nta busambanyi burimo kandi umukobwa ariwe watangiye yandikira Mugabo.

Me Nduwayo akavuga ko muri ubwo butumwa nta gitinyiro, nta gikangisho Mugabo ubwe wari Prefet des discipline yigeze ashyira kuri uriya munyeshuri.

Ati”Ubwo butumwa ntibufatwe nk’ikimenyetso kidashikanwaho.”

Me Nduwayo yavuze ko ubuhamya bwa Pierre ushinja Mugabo Fidele nabwo butahabwa agaciro kuko nubwo avuga ko bavuganye ntanagaragaza izo numero bavuganiyeho akanemeza ko numero zamuhamagaye zitari iza Mugabo.

Me Nduwayo agasoza agira ati”Nta cyaha, nta gihano”

Me Nzabihimana Jean Claude nawe wunganira Mugabo Fidele yabwiye urukiko ko abagabo barya imbwa zikishyura.

Adaciye ku ruhande ibyaha byose yabishinjije Venuste Sibomana ureganwa n’umukiriya we.

Ati”Mugabo igihe amaze mu gihome ibyo yashinjijwe byose n’amaherere.”

Ati”Mwarimu Venuste niwe uzi ikibazo cyose cy’iyo nda ni nawe wari ubifitemo inyungu kuko ntiyari kwitangira Mugabo ngo amarane umunyeshuri iwe iminsi ine ari kuvanwamo inda uboshye Yezu Kristo witangiye abantu.”

Yakomeje agira ati”Ni iki Mwarimu Venuste yaguraga na Mugabo? Yari murumuna we? Yari mukuru we? Mwarimu Venuste we ubwe ntiyarabuze ubwenge ngo abwire munyeshuri ngo ‘Mvira aha iwanjye’ ikindi mbere y’uko mwarimu Venuste anamwakira iwe yagombaga kubibwira umuyobozi w’ishuri kuko yarahari, Saint Trinity ntiyiyobora si FDLR ishobora kuba itagira uyiyobora.”

Yasoje asaba ko umukiriya we Mugabo Fidele yarenganurwa akagirwa umwere.

Mwarimu Venuste Sibomana aravuga ko uwo munyeshuri akuze afite imyaka 21 kuba yaravuze ko yatewe inda na Fidele Mugabo atari yasinze ahubwo yarabizi neza.

Mwarimu aravuga ko n’umukobwa ubwe yemeye ko atamusambanjyije.

Ati”Abantu mu kigo twatinyaga Prefet des discipline Mugabo”

Mwarimu nawe ubwe yavuze ko yatinyaga Prefet des discipline Mugabo kuko iyo aramuka abivuze abibwira izindi nzego yari guhita yirukanwa ku kazi ari nabwo bwoba yarafite kandi Mugabo Fidele yanatinyirwaga ko yavukaga hariya ikigo cyari kiri.

Me Englebert Habumuremyi wunganira mwarimu Venuste Sibomana, avuga ko umunyeshuri nawe ubwe abazwa yavuze ko atigeze asambanwa na Venuste Sibomana.

Ati”Inda yakuwemo n’umunyeshuri ubwe kandi unakuze akanasobanura uko yayitewe si Mwarimu Venuste wayimukuriyemo kuko si umuganga”

Me Englebert aravuga ko umukiriya we yabaye icyitso mu guha aho uriya munyeshuri yakuriramo inda.

Yasoje asaba ko umukiriya we yahanishwa igihano cy’amezi atandatu gisubitse.

Iyi dosiye yatangiye irimo abantu batanu barimo mwarimu Mugisha Victor na mwarimu Aduhire Thierry bo bemeye icyaha bakoze basaba imbabazi basobanuraga ko mwarimu Venuste na Prefet des discipline Mugabo Fidele aribo bagikoze maze bararekurwa.

Hari kandi uwakoraga mu kabari wavuze ko yohereje imiti abisabwe na Mugabo nawe warekuwe.

Aba barimu bakoze mu kigo cya Saint Trinity de Nyanza kiri mu kagari ka Butansinda mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bafunzwe umwaka ushize, uko ari babiri bafungiye mu igororero rya Muhanga baburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Umucamanza arasoma uru rubanza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukuboza 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye