Amakipe y’Abagore yahawe ibikoresho mbere yo gutangira shampiyona y’Abangavu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko hatangira shampiyona y’Abangavu batarengeje imyaka 17, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye ibikoresho amakipe azayikina.

Iyi shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17, biteganyijwe ko izatangira ejo tariki ya 17 Ugushyingo 2024 mu ngimbi n’abangavu.

Mu Cyiciro cy’Abangavu, biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, na FERWAFA, amakipe azakina iyi shampiyona, yamaze guhabwa ibikoresho birimo imyambaro, imipira yo gukina n’ibindi.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, mu 2022 iri shyirahamwe ryamurikiye FIFA uyu mushinga wo guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore biciye mu bato ndetse bihita bihabwa umugisha.

Uretse kuba FIFA ifite ukuboko muri iyi shampiyona y’Abangavu y’uyu mwaka, inamaze imyaka ine itangije gahunda yo guteza imbere ruhago y’Abagore mu Rwanda kuko Igenamigambi FERWAFA yatanze ar’iry’imyaka ine.

Ibikoresho aya makipe yahawe, birimo imyambaro ibiri yo gukinisha kuri buri kipe, imipira yo gukina 20 ikinwa n’abakuru kuri buri kipe, imipira ine ikinwa n’abato ndetse buri kipe hari amafaranga yahawe.

Ubusanzwe, FIFA itera inkunga umupira w’abagore mu Rwanda biciye mu byiciro bitatu. Ibi birimo Women’s Football Campaign igamije gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, Coaching Mentorship ijyanye no kongerera ubumenyi abatoza b’abagore ndetse na Club Licensing ijyanye no guhabwa uburenganzira bwo gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Kuri iyi nkunga, ingana n’ibihumbi 10$, izibanda kuri gahunda ya Women’s Football Campaign irimo no gutanga ibikoresho, ibihumbi 25$ biri muri gahunda ya Club Licensing, mu gihe FIFA yatanze ibihumbi 50$ azifashishwa muri iyi shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ariko inatanga ibikoresho.

Munyantwari Alphonse uyobora FERWAFA, yavuze ko gahunda yo gutangiza shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa, imaze igihe itegurwa none igihe kigeze.

- Advertisement -

Ati “Iki ni igikorwa kiri muri gahunda yateguwe y’ibikorwa tuzakora muri iyi myaka mu mupira w’abagore. Ni igikorwa tuzanakora dutanga ibikoresho ndetse n’amafaranga.”

Yakomeje asaba amakipe yahawe ibikoresho kuzabifata neza ndetse akazabibyaza umusaruro uko bikwiye.

Komiseri Ushinzwe Komisiyo y’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Munyankaka Ancille, ahamya ko ari ibyishimo bikomeye kuri ruhago y’Abagore mu Rwanda kuba abatarengeje imyaka 17 bagiye gukina shampiyona.

Ati “Icya mbere ni uko tugiye gukina amarushanwa y’Abatarengeje imyaka 17. Ibikoresho birahagije. Ikindi kandi hari Ubuyobozi. Ni igikorwa cyo kwishimira kandi natwe twakoze umushinga twarabyishimiye.”

Yakomeje agira ati “Amakipe bayahaye amafaranga mu byiciro. Aho hari icyiciro cya mbere buri kipe yahawe miliyoni 1.8 Frw andi bakazayahabwa mu mikino yo kwishyura.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo ruhago y’Abagore mu Rwanda ifite ibibazo by’amikoro, ariko mu batarengeje imyaka 17 ho ntabyo kuko bahawe buri kimwe.

Amakipe 12 ashamikiye ku makipe yo mu Cyiciro cya mbere, ni yo amaze kwiyandikisha kuzakina iyi shampiyona. Aya arimo Rayon Sports, Indahangarwa, Bugesera, ES Mutunda, Fatima, Police, Inyemera, AS Kigali, Muhazi, Kamonyi, APR na Forever.

Abayobozi b’amakipe azakina iyi shampiyona ubwo bari bamaze gukorana inama n’ubuyobozi bwa FERWAFA
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, ubwo yahabwaga umupira
Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago muri FERWAFA, yishimiye itangizwa rya shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17
Ibikoresho byatanzwe
Amakipe yahawe n’imyambaro
Buri kipe yahawe imipira 20 yo gukinwa n’abakuru n’ine yo gukinwa n’abato
AS Kigali WFC yari ihagarariwe
Habanje kubaho inama
Buri kipe yari ihagarariwe

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Nonese ubwo Amakipe yahawe imyenda imeze Ute? Nka Rayon Sports tuzi imyenda yambara ko iba iriho ibirango byayo, ndetse banafite abaterankunga, ubwo se iyo myenda bahawe bazayambara. Cg Ni kwakundi amasoko ya Ferwafa atangwa nyine mu myenda hakavamo akajyawuro hatitawe kubazayambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *