Imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka, umwe mu bari bayirimo ahita apfa mu gihe mu bandi barindwi arimo bakomerka bikomeye.
Iyo modoka yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024,yari itwaye abantu 28, bari bagiye mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze.
Impanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base, mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Umushoferi wari uyitwaye birakekwa ko yaba yananiwe gukata ikorosi, imodoka ihita ita umuhanda igwira urubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangaje ko mu bagenzi 28 bari bayirimo umwe ari we wahise yitaba Imana.
Ati: “Abagenzi bari bayirimo uko ari 28 barimo umwe wahise witaba Imana, barindwi barakomereka bikomeye, abandi 19 bo bakomeretse byoroheje barimo baritabwaho ku bitaro bya Byumba”.
Avuga ko hahise hatangizwa iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka ndetse umushoferi wari utwaye iyo modoka kuri ubu ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Bushoki.
SP Mwiseneza yibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare mu gihe batwaye, no kujya bita ku kuringaniza umuvuduko bubahiriza amategeko y’umuhanda.
UMUSEKE.RW