Amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ya AS Kigali na Kiyovu Sports, yifatanyije n’abanya-Kigali muri Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka “CarFreeDay.”
Ni Siporo yabaye ku Cyumweru cya tariki ya 24 Ugushyingo 2024. Mu bayitabiriye basanzwe mu nzego za Leta, harimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Mukazayire Nelly n’abandi.
Mu rwego rwo gufatanya mu bukangurambaga butandukanye, ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports, zakoze iyi “CarFreeDay” yasozaga ukwezi k’Ugushyingo 2024.
Urucaca rwari rwazanye abakinnyi bakuru, ingimbi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe bari bahagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri, Mbarushimana Ally.
AS Kigali yari ihagarariwe n’ingimbi za yo kuko ikipe nkuru yo yari yerekeje mu Karere ka Huye gukina n’Amagaju FC umukino wa shampiyona w’umunsi wa 10.
Ni Siporo Rusange kandi, yatangirijwemo indi nshya abantu basiganwa mu modoka mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Sports Simulator).
CarFreeDay ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
UMUSEKE.RW