Ibintu bisenya umuryango mu mboni za Soeur Immaculée Uwamariya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Soeur Immaculée Uwamariya

Soeur Immaculée Uwamariya, umubikira wamamaye cyane mu Rwanda kubera inyigisho atanga ku rukundo, kubana, urubyiruko, n’imibereho rusange, harimo no kubaka ingo zihamye, yagaragaje ibisenya umuryango, aho usanga hari abashakanye babana nk’abaturanyi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu Rwanda, iyi minsi yatangijwe n’inama yahuje abayobozi b’inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake Umuryango Uzira Ihohotera.”

Soeur Uwamariya, usanzwe ari umwe mu bashinze Umuryango Famille Espérance, yavuze ko isenyuka ry’ingo muri iki gihe atari ibintu byizana, ahubwo ko biba bifite umuzi.

Ku mwanya wa mbere, yagaragaje ko umuryango nyarwanda wugarijwe no kuba hari abashyingiranwa bakurikiye ibintu ‘Business’, aho usanga umwe muri abo arajwe ishinga n’imitungo, kandi iyo ayibonye cyangwa akayibura ari bwo havuka impamvu za gatanya zivuza ubuhuha.

Yagaragaje ko hari abashyingiranwa nk’ubuhungiro n’ababana nk’impanuka, nk’aho umusore atera inda umukobwa bagahita bashinga urugo batarabiteguye, ibifatwa nko kwanga umugayo.

Soeur Uwamariya yavuze ko hari ingo zisenyuka zitamaze kabiri bitewe n’ibibazo byihariye by’ibikomere bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ugasanga amateka umuntu yanyuzemo aramukurikira akaba adafite ibikwiye byo kugira ngo yubake umuryango urimo amahoro.”

Yagaragaje kandi ko umuntu wakuriye mu rugo rurimo amakimbirane ashobora kuyakurikirana, bikazamuherekeza mu rushako rwe, bityo urugo rwe rugahoramo amakimbirane.

- Advertisement -

Soeur Uwamariya yerekanye ko ibyo bintu byose bisenya umuryango bishobora gukemuka bigizwemo uruhare n’inzego za Leta, amadini ndetse n’abafatanyabikorwa mu gukemura amakimbirane.

Ati “Kwigisha cyane abitegura gushyingirwa, ariko no kuba hafi y’urubyiruko; mu by’ukuri, umwana uvuye mu rugo akajya ku ishuri, indangagaciro aburiye mu rugo hari izo yakwigira ku ishuri.”

Yahwituye umuryango nyarwanda kugira indangagaciro ziboneye, ku buryo mu gihe umwana yaburira uburere ku babyeyi be, ashobora gufashwa n’abaturanyi beza.

Soeur Uwamariya yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gufatanya kubaka umuryango ukwiye, kugira ngo hakumirwe amakimbirane mu miryango.

Yasabye ababyeyi gufata umwanya uhagije bakaganira n’abana babo, ntibatwarwe n’akazi no gushaka ubuzima, ahubwo bagaharanira kubaka umubano mwiza n’abana babo.

Ati “Impano iruta izindi waha umwana wawe ni ukumuba hafi. Ikindi, nasaba Leta ko yafasha ababyeyi ntibikure ibibondo ngo babyohereze kwiga mu mahanga bikiri bito.”

Mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023-2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ni izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2833.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *