Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, ryerekanye ku mugaragaro inzira zizifashishwa mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”, ya 2025.
Guhera tariki ya 23 Gashyantare 2025 kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025, mu Rwanda hazaba hari kubera isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hagaragajwe inzira zizifashishwa muri iri rushanwa.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, Ndayishimiye Samson ndetse n’Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi.
Inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2025:
Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo – Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali – Musanze (ibilometero 121).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze – Rubavu (ibilometero 102).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu – Karongi ( ibilometero 97)
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi – Huye (ibilometero 143).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza – Canal Olympia (ibilometero 114).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (ibilometero 73).
Tour du Rwanda 2025 igizwe n’ibilometero 812, agace kazaba ari karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka, ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.
Mu makipe yabigize umwuga azitabira, harimo Israel – Premier Tech (Israel) ndetse na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku Migabane (Continental Teams) azitabira, harimo Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu arimo ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Éthiopie, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe yo ku Mugabane wa Afurika avanze).
UMUSEKE.RW