Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’urukiko rw’Ikirenga ndetse Alphonse Hitiyaremye amugira visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Mukantaganzwa Domitilla asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, umwanya yari amazeho imyaka itanu.
Hitiyaremye wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse, yari asanzwe ari umucanza mu Rukiko rw’Ikirenga, akaba yarakoze imirimo itandukanye kuva mu 1996.
Mukantaganzwa ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Mukantanganzwa ni Muntu ki ?
Urubuga wikipedia ruvuga ko Domitilla Mukantaganzwa yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964 i Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Madamu Domitilla yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kacyiru mu 1971, yakomereje muri Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu karere ka Ruhango aho yize ikiciro rusange (O’Level).
Nyuma yagiye muri Lycee Notre Dame De Citeaux ahakomereza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) akurikirana amasomo y’ubukungu, kugeza mu 1983 ubwo yinjiraga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).
Muri Kamninuza y’u Rwanda yavanyeyo impamyabumenyi y’ikicro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko .
- Advertisement -
Afite impamyabumenyi ihanitse (Masters) mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) of Hekima University College) cya kaminuza ya Hekima muri Kenya akaba yakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD), ahabona impamyabumenyi y’amategeko.
UMUSEKE.RW