Kayonza : Imbamutima z’abahinzi biteje imbere babikesha umushinga KIIWP

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bamwe mu bahinzi bo muri Kayonza barishimira ko bageze kuri byinshi babikesha KIIWP

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko kuri ubu bamaze kugera kuri byinshi babikesha umushinga KIIWP .

KIIWP  ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Ni umushinga ukorera mu Mirenge  icyenda yo muri aka Karere  ariyo  Rwinkwavu, Ndego, Mwiri, Murundi, Murama, Kabarondo, Kabare ,Gahini , Ruramira .

Muhayemariya Fabiola, ni umuhinzi wo mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo,Akagari ka Cyinzovu , Umudugudu wa Rwakigeri.

Uyu muhinzi w’imbuto ziribwa zirimo imyembe,amaronji(Oranges) n’ibifenesi , avuga ko uyu mushinga umaze kumuteza imbere ku buryo abona yaravuye mu bucyene.

Ati “Aka karere kagiraga ikibazo cy’izuba ryinshi , wahinga imyaka, ntise neza. Ikintu kiza cya mbere  baduhaye amazi. Imbuto duteye amazi adufasha kuhira, aradufasha cyane. Imbuto za mbere za avoka bantereye nagurishije, zabashije kunjyanira abana ku ishuri. Amafaranga y’ishuri yari yabaye ikibazo ariko uwo musaruro umfasha kujyana abana ku ishuri. Icyo kintu ndagishimira KIIWP.”

Akomeza agira ati “Ibaze ko muri izo mbuto hari hezemo nke, nk’ibiti 200. Mbona byereye rimwe, mbona nagera ku iterambere rirambye kurushaho.”

Uyu muturage avuga ko bagifite imbogamizi z’umuhanda ubafasha kugeza umusaruro ku isoko.

Bagirinka Sylvie , ni umwe mu rubyiruko rwo muri uyu Murenge wa Kabarondo, rwihebeye ubuhinzi.

- Advertisement -

Uyu kimwe na bagenzi be bishyize hamwe, bahinga imbuto zitandukanye.

Avuga ko nawe  amaze kugera ku bintu bitandukanye abikesha uyu mushinga wa KIIWP.

Ati “KIIWP yaduhaye imbaraga nk’urubyiruko, ituma ikintu kimeze nk’ubushomeri kigabanyuka. Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, nahise ngura ihene eshanu,maze kuzigura,zirakura . Nageze aho ndazigurisha nkuramo ibihumbi 250 Frw, nguramo inyana. Inyana narakomeje ndayorora ubu yarabyaye.”

Amata ndayagurisha nta kibazo kandi amafaranga ndayabona. Ibyo rero ntabwo byantera kujya gusamara ku ruhande ndetse no gukomeza gukora byanteye imbaraga mpingamo urusenda rugera kuri hegitare.”

Uyu avuga ko ageze ku rwego rwo guha akazi urubyiruko bagenzi be bityo bakaba bashima leta y’u Rwanda yatekereje uyu mushinga .

Ati “ Nk’urubyiruko turashima leta y’u Rwanda kuko yazanye  KIIWP kuko yadukuye mu bukene. Urubyiruko rwacu rufite intumbero nziza, nta muntu wo kwicara uhari kandi byatumye urubyiruko dutekereza kure.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko uyu mushinga bateganya kuwuteza imbere hagamijwe guhindura imibereho y’abahinzi, bigishwa uko bagira ubuhinzi ubucuruzi.

Ati “Ni umushinga dufitiye gahunda ndende. Iyo urebye abaturage batangiye kubona umusaruro, bari no kohereza imbuto mu mahaganga, batangiye kubona abashoramari. Ndahamya ko ari umushinga uzazamura imibereho y’abaturage, ukabakura mu bukene.”

Yakomeje ati“ Turashaka kubaka bariya bantu bari muri kiriya cyanya, bakibona nk’abantu bari mu bucuruzi.Iyo amaze kwibona nk’umuntu uri mu bucuruzi ntabwo asigara akora nk’umuntu ku giti cye ahubwo akora nka kampani.”

Ntabwo abantu benshi bari baziko umuntu ashobora gukizwa n’imbuto, iyo abantu bamaze kukibonamo inyungu , n’amagururwa bazayitabira kandi bazayahabwa.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko iteganya kubyaza umusaruro icyanya cyahinzweho imbuto ku buryo zakoherezwa mu mahanga bityo imibereho y’abahinzi igakomeza gutera imbere.

Ikindi ni uko iteganya  kubaka ibikorwaremezo byafasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko  mu buryo bworoshye, hanatangwa amahugurwa ku bafashamyumvire ku buhinzi, hagamijwe kwigisha umuhinzi kubikora kinyamwuga.

Muri uyu mushinga ubuso bw’imirima y’ibiti by’imbuto ni hegitare 1150. Ubwoko bw’imbuto bwatoranyijwe  ni imyembe, avoka,amacunga,ibifenesi n’ibinyomoro.

Muri rusange  uyu mushinga  ufite agaciro ka  Miliyari zisaga 85,ufite  Frw  intego yo gufasha ingo zigera ku bihumbi 40 kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene binyuze mu buhinzi bw’umwuga .

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka icumi ( 2018-2028), aho icyiciro cya mbere cyarangiye muri uyu mwaka  ( 2019-2024.) .

Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cyo cyatangiye Muri Kamena 2024, kikazarangira mu  Kamena 2028.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko uyu mushinga bateganya kuwuteza imbere hagamijwe guhindura imibereho y’abahinzi
Imbuto z’igifenesi ni zimwe mu zihingwa muri iki cyanya
KIIWP wahinduriye ubuzima abahinzi bo muri Kayonza
Imyembe ni zimwe mu zihingwa muri iki cyanya , biteganywa ko zizajya zitunganywa zikorezwa no hanze
Izi mbuto zihinzwe ku buso bunini bugera kuri hegitare zirenga 1000
Icyanya cyahariwe ubuhinzi bw’imbuto kizabyazwa umusaruro ku buryo zizajya zoherezwa mu mahanga

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *